Mu gihe hitegurwaga uyu mukino wa nyuma wa French Open ku Cyumweru, hongeye kugaragara ifoto ya Carlos Alcaraz ku myaka 12, yicaye imbere y’Umunara wa Eiffel, arebera iri rushanwa kuri televiziyo nini.
Inzozi zabaye impamo, uyu Munya-Espagne w’imyaka 21 yegukana iri rushanwa yakuze akunda nyuma yo gutsinda Umudage Alexander Zverev amaseti 3-2 (6-3, 2-6, 5-7, 6-1, 6-2), ryiyongera ku yandi yatwaye arimo US Open ya 2022 na Wimbledon ya 2023.
Kuri ubu, Alcaraz yavuze ko afite intego yo kwishushanyaho Umunara wa Eiffel kugira ngo bizahore ari urwibutso rw’uko yegukanye iri rushanwa yakunze kuva akiri umwana.
Ati "Kizaba kiri ku kagombambari k’ibumoso- Umunara wa Eiffel n’itariki y’uyu munsi. Ngomba gushaka igihe bizakorerwa ariko nzabikora ni ukuri."
Alcaraz yabaye umukinnyi wa karindwi utwaye irushanwa rikomeye mu Bufaransa, mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri ubu, ku myaka ye 21, yatangiye kugereranywa n’abarimo Roger Federer na Novak Djokovic, dore ko amaze gukina imikino ya nyuma itatu ya ’Grand Slam’, yose akayitsinda.
Mu ijambo rye nyuma yo kwegukana French Open, yagize ati "Kuva nkiri umwana muto, navaga ku ishuti niruka kugira ngo ndebe iri rushanwa kuri televiziyo. Ubu ntwaye igikombe cyaryo imbere yanyu mwese."
Ku rundi ruhande, Alexander Zverev washakaga kuba Umudage wa mbere wegukanye irushanwa rikomeye kuva bikozwe na Boris Becker mu 1996, yavuze ko yiteguye kuzakora neza mu mwaka utaha.
Ni ubwa mbere umukino wa nyuma wa French Open utagaragayeho ibihangange Rafael Nadal, Djokovic na Federer mu myaka 20 ishize.
Mu bagore, irushanwa ryegukanywe n’Umunya-Pologne Iga Świątek nyuma yo gutsinda Jasmine Paolini ku wa Gatandatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!