00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto yaranze ’Huye Rally 2024’ yarimo moto ziguruka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 June 2024 saa 07:48
Yasuwe :

Isiganwa ry’imodoka rya ’Huye Rally 2024’ ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 16 Kamena, aho ryegukanywe n’Abanyarwanda; Gakwaya Jean Claude na Mugabo Claude nyuma yo kwitwara neza mu duce 12 twose twakinwe.

Huye Rally igamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka, yabaye iminsi itatu guhera ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena mu Karere ka Huye n’aka Gisagara.

Mu modoka 17 zari zitezwe, zirimo icyenda z’Abanyarwanda, hakinnye 13 ariko umunani gusa ni zo zashoje iminsi ibiri yo kurushanwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Gakwaya Claude na Mugabo Jean Claude bakinishaga Subaru Impreza, begukanye ‘Huye Rally 2024’ bakoresheje amasaha abiri, iminota irindwi n’amasegonda 35 ku ntera y’ibilometero 169,3 byakinwe mu duce 12 dutandukanye.

Aba Banyarwanda babaye aba mbere mu duce tune twa mbere twakiniwe i Gisagara na Rango ndetse na kamwe k’ijoro muri uyu muhanda wa nyuma.

Abanya-Uganda Fred Kitaka Busulwa na Joseph Bongole batahanye umwanya wa kabiri, barushijwe iminota ine n’amasegonda 10 mu gihe Kalimpinya Queen ukinana na Ngabo Olivier babaye aba gatatu barushwa iminota 22 n’amasegonda arindwi.

Izindi modoka eshanu zashoje isiganwa ni iyari itwawe na Nasser Mutebi (Uganda), Dr Mukasa Moustapha (Uganda), Mike Rutuku (Rwanda), Jules Semambo (Uganda) na Sekamana Genese (Rwanda).

Mu batarashoje harimo Yoto Fabrice/Rutabingwa Fernand (Rwanda), Nshimiyimana Adolphe/ Anita Pendo (Rwanda), Furaha Sekamana/ Muhire Bosco (Rwanda), Jonas Kansiime/ Monica Birwinyo (Uganda) na Giancarlo Davite/ Sandrine Isheja.

Iri siganwa ryari irya kabiri ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu modoka, nyuma ya Sprint Rally yabereye i Rwamagana muri Werurwe ndetse ryari ryitabiriwe n’imodoka na moto zavuye muri Uganda.

Biteganyijwe ko tariki ya 1 Nzeri ari bwo hazakinwa indi Sprint Rally izabera i Gako mu gihe isiganwa rikomeye rya Rwanda Mountain Gorilla Rally, riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika, rizakinwa iminsi itatu tariki ya 18-20 Ukwakira 2024.

Byasabaga ubuhanga budasanzwe ku birebana no gutwara
Abahanga mu gutwara moto biteguye guhaguruka
Usibye iz'irushanwa, hari n'izindi moto zidasanzwe
Kugurutsa moto ntibimenyerewe mu Rwanda
Kurushanwa kuri moto byabereye hafi ya stade mpuzamahanga ya Huye
Moto ziguruka ziri mu byatanze ibyishimo i Huye
’Huye Rally 2024’ yarimo moto ziguruka
Huye Rally 2024 yagaragayemo abahanga mu gutwara moto
Moto zidasanzwe zagaragaye muri 'Huye Rally 2024'
Ahakinirwaga na moto hari abafana benshi
Sandrine Isheja yakinaga Rally ku nshuro ya mbere aho yari umushoferi wungirije Giancarlo Davite
Mike Rutuku na Alain Gasarabwe bari mu bakinnye Huye Rally 2024
Yoto Fabrice, Gakwaya Claude na Rutabingwa Fernand ni bamwe mu Banyarwanda bakinnye iri rushanwa rya Huye Rally 2024
Anita Pendo yari umushoferi wungirije Nshimiyimana Adolphe, ndetse ni ubwa mbere yakinaga Rally
Giancarlo Davite na Sandrine Isheja batangiye neza 'Huye Rally 2024'
Abashinzwe umutekano bakoze byose bafasha abaturage kwirinda impanuka mu gihe cy'isiganwa
Buri wese yakurikiranaga isiganwa mu buryo bumunyuze
Umunyamakuru Jado Max (ibumoso) ari mu bakurikiranye isiganwa
Abakunzi b'umukino babaga baganira mu gihe bategereje ko izindi modoka zitambuka
Ahagana mu makorosi ni hamwe mu hakurikiranirwa isiganwa
Impera z'icyumweru zasize abatuye mu Karere ka Huye n'aka Gisagara banyuzwe n'isiganwa ry'imodoka
Isiganwa ry'itabiriwe n'imodoka zirimo izavuye muri Uganda
Imodoka yari itwawena Sandrine Isheja ndetse na Giancarlo Davite
Mitsubishi EvoX yari itwawe na Giancarlo Davite ari kumwe na Sandrine Isheja ntiyabashije gusoza
Abaturage bo mu Karere ka Huye bari bakereye gukurikira isiganwa
Imodoka yari itwawe na Anita Pendo wari mu isiganwa ku nshuro ya mbere
Abafana bari benshi i Kibirizi
Habuze gato imodoka iri mu isiganwa yari igonze imbwa yitambitse mu muhanda
Imbwa yambutse mu muhanda hagati ubwo Kalimpinya Queen yarimo atambuka muri Subaru Impreza
Imodoka yari itwawe na Kalimpinya Queen iri mu zari zishyigikiwe
Isiganwa ryaranzwe n'imodoka zihuta bidasanzwe
Mu gihe bagitegereje ko moto zinyuraho babaga baganira
Abakunzi b'isiganwa rya moto n'imodoka bari banezerewe
Abanya-Uganda bagerageje kwitwara neza mu isiganwa
Aho imodoka zanyuraga zahasigaga ivumbi ryinshi
Umukino wa Rally uri mu ikunzwe cyane
Bamwe bakurikiranaga isiganwa bahangana n'icyaka
Muri Rally hifashishwa imihanda y'ibitaka
Abafite imodoka zidasanzwe berekeje i Huye gukurikirana amasiganwa
Mu muhanda habaga hari abafasha imodoka kumenya icyerekezo
Joseph Bongole yari umwungiriza wa Kitaka Busulwa
Huye Rally isanzwe iba muri Nzeri yigijwe imbere muri Kamena 2024
Imodoka zigenda buhoro iyo zitarinjira mu isiganwa
Ngabo Olivier yafashaga Queen Kalimpinya
Imodoka ya Kalimpinya Queen mu mihanda ya Huye
Gakwaya Jean Claude yongeye kwegukana Huye Rally yaherukaga mu 2019
Isiganwa rya Rally ribera mu muhanda y'igitaka
Abafana bari benshi
Abantu bakoraga uko bashoboye bakirinda ko imodoka zibageraho
Abashinzwe umutekano bacungaga ko nta bantu binjira mu muhanda
Abana bato nti batanzwe no kureba imikino cyane ko yabaye mu mpera z'icyumweru
Imodoka ya Fred Kitaka Busulwa na Joseph Bongole bo muri Uganda
Abafata amashusho bari babukereye
Huye Rally yagenze neza
Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange (ibumoso), yitabiriye isozwa ry'iri rushanwa
Ibihembo byari bitegereje abitwara neza
Iri siganwa ryari irya kabiri ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu modoka
Imodoka zakinnye Rally nyuma y'irushanwa
Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Christian, aganiriza abitabiriye irushanwa ubwo ryari rirangiye
Umukino wo gusiganwa ku modoka umaze gutera imbere
Gakwaya Christian ahemba abitwaye neza mu gusiganwa kuri moto
Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Christian, ashimira abitwaye neza
Huye Rally yitabirwa n'abavuye mu bihugu bitandukanye
Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ari kumwe na Gakwaya ndetse na Mugabo Jean Claude begukanye Huye Rally 2024
Gakwaya Claude na Mugabo Jean Claude bakira igikombe
Abasiganwa basoreje mu myanya itatu ya mbere bifotozanya n'abayobozi
Kalimpinya Queen ukinana na Ngabo Olivier babaye aba gatatu
Kalimpinya Queen yabaye umugore witwaye neza mu irushanwa
Gakwaya Claude na Mugabo Jean Claude begukanye Huye Rally 2024
Ikipe ya Gakwaya Claude n'iya Kalimpinya Queen zitwaye neza
Abitwaye neza muri ’Huye Rally 2024’, basoreje mu myanya itatu ya mbere, barahembwe

Amafoto: Kasiro Claude

Video: Bizimana Confiance


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages