Ni imikino iteganyijwe tariki ya 23 na 24 Werurwe 2024, ikazabera kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, guhera saa Saba z’amanywa.
Mu bagabo, amakipe ane mu itsinda rya mbere n’irya kabiri ni yo yabonye itike yo gukina iyi mikino ya nyuma.
Ayo makipe ni: Gasabo, Musanze, Nyagatare na Rwamagana mu itsinda rya mbere. Na ho mu itsinda rya kabiri; Gisagara, Burera, Rusizi na Rubavu ni zo zabonye itike.
Muri 1/4 ikipe ya mbere izahura n’iya kane, mu gihe ikipe ya kabiri izahura n’iya gatatu.
Gasabo izahura na Rubavu, Musanze ikine na Burera, Nyagatare ihure na Rusizi mu gihe Rwamagana izacakirana na Gisagara.
Muri 1/2, ikipe izatsinda hagati ya Gasabo na Rubavu izahura n’izatsinda hagati ya Rusizi na Nyagatare, mu gihe izatsinda hagati ya Rwamagana na Gisagara izacakirana n’izatsinda hagati ya Musanze na Burera.
Nyuma y’iyi mikino ni bwo hazamenyekana amakipe azakina umukino wa nyuma.
Mu bagore ho nta mikino ya 1/4 izakinwa, ahubwo bazahera muri 1/2; Bugesera ihure na Musanze naho Gicumbi yisobanure na Nyarugenge. Abazatsinda bazahita bahurira ku mukino wa nyuma.
Intwari za Gasabo ni yo ibitse Igikombe cya Shampiyona cy’umwaka ushize mu bagabo, mu gihe Bugesera ari yo yacyegukanye mu bagore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!