Mu Karere ka Muhanga, Musanze, Rwamagana n’Umujyi wa Kigali ni ho habereye iyi mikino mu byiciro bitandukanye bitewe n’itsinda ikigo giherereyemo.
Imikino yakinwe ni Umupira w’Amaguru, Basketball 3×3 & 5×5, Volleyball, Beach Volleyball na HandBall mu bahungu n’abakobwa ndetse na Rugby.
Muri buri mukino hakinwe imikino yo gushaka amakipe ane azakina imikino ya 1/2 cy’irangiza n’iya nyuma hatangwa ibihembo.
Namahoro Yves utoza Ecose Musambira mu mupira w’amaguru, yavuze ko bishimira uko iyi mikino yagenze ndetse ku ruhande rw’ikipe ye bashaka kongera kwisubiza iri rushanwa mu mupira w’amaguru.
Ati “Ni irushanwa ryiza, icyo twishimira ni uko abategura iri rushanwa ry’imikino mu mashuri bagabanyijemo abakinnyi bakuru, ubu umwana abanza kwerekana indangamuntu. Hari abakinnyi twatakaje, ariko n’ubundi turakomeye, turashaka kongera gutwara igikombe.”
Yasabye ko abana bari mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 20, bazajya bakina iminota 45 aho kuba 30 nk’uko byagenze muri iyi mikino ibanziriza iya nyuma.
Ati “Iyo umwana yabonye imikino myinshi, yakinnye iminota ihagije biramufasha kuko aba ni bo bahita bajya mu makipe asanzwe. Bongere imikino ibe myinshi.”
Imikino ya 1/2 n’iya nyuma iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Kamena ndetse amakipe azitwara neza azahagararira u Rwanda muri FEASSSA izabera muri Uganda.
Amakipe ane yabonye itike muri buri mukino:
Umupira w’amaguru (Abahungu):
- Ecose Musambira (Kamonyi, Centre II)
- APAER (Gasabo, Centre I)
- ES Gasiza (Rulindo, Nord)
- GS APE Rugunga (Nyarugenge, Centre I)
Umupira w’amaguru (Abakobwa):
- GS Remera Rukoma (Kamonyi, Centre II)
- APAER (Gasabo, Centre I)
- PS Baptiste (Huye, Sud)
- CKS (Nyarugenge, Centre I)
Basketball 5x5 (Abahungu):
- ESB Kamonyi (Kamonyi, Centre II)
- Riviera (Gasabo, Centre I)
- ITS (Gasabo, Centre I)
- Igihozo (Nyanza, Centre II)
Basketball 5x5 (Abakobwa):
- GS Gahini (Kayonza, EST)
- GS St Marie Reine Rwaza (Musanze, Nord)
- ESB Kamonyi (Kamonyi, Centre II)
- GS APE Rugunga (Nyarugenge, Centre I)
Basketball 3x3 (Abahungu):
- ITS (Gasabo, Centre I)
- ESB Kamonyi (Kamonyi, Centre II)
- Igihozo St P. Nelly (Nyanza, Centre II)
- Agahozo (Rwamagana, EST)
Basketball 3x3 (Abakobwa):
- GS APE Rugunga (Nyarugenge, Centre I)
- GS Marie Reine Rwaza (Musanze, Nord)
- ESB Kamonyi (Kamonyi, Centre II)
- GS Gahini (Kayonza, EST)
Volleyball (Abahungu):
- Nyanza TSS (Nyanza, Centre II)
- GSOB (Huye, Sud)
- CXR (Nyanza, Centre II)
- ESSA Nyarugunga (Kicukiro, Centre I)
Volleyball (Abakobwa):
- GS St Aloys Rwamagana (Rwamagana, EST)
- RP-IPRC Kigali (Kicukiro, Centre I)
- GS Indangaburezi (Ruhango, Centre II)
- Wisdom (Musanze, Nord)
Handball (Abahungu):
- ADEGI Gituza (Gatsibo, EST)
- ES Kigoma (Ruhango, Centre II)
- GSF Kibogora (Nyamasheke, Sud)
- GS Mwendo (Bugesera, Centre I)
Handball (Abakobwa) :
- Kiziguro SS (Gatsibo, EST)
- ES Nyagisenyi (Nyamagabe, SUD)
- ISF Nyamasheke (Nyamasheke, Sud)
- Mutenderi TSS (Ngoma, EST)
Rugby:
- Gitisi TSS (Ruhango, Centre II)
- ES Kabarondo (Kayonza, EST)
- Kayenzi TSS (Kamonyi, Centre II)
- E SC Musanze (Musanze, Nord)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!