U Rwanda rwari rwegukanye umudali umwe ku munsi wa mbere w’imikino wabaye ku wa Gatatu mu gihe ku wa Kane, rwegukanye imidali itanu mu mikino yose.
Mu Amagare, u Rwanda rwabonye imidali itatu
Nyuma yo kwegukana imidali ibiri ku wa Kane ubwo hakinwaga isiganwa mu muhanda wa Sovu- Gashikiri, hakarebwa ibihe byakoreshejwe nk’ikipe, kuri uyu wa Gatanu, abakinnyi basiganwe kuri iyi ntera ya kilometero 16,2 maze harebwa ibihe buri wese yakoresheje ku giti cye.
Mu cyiciro cy’abahungu, u Rwanda rwakinishije Uhiriwe Byiza Rénus, Habimana Jean Eric, Muhoza Eric na Nsabimana Jean Baptiste.
Umunya- Érythrée Misgun Netkel yegukanye umudali wa Zahabu akoresheje iminota 25 n’amasegonda 47 mu gihe Habimana Jean Eric yabaye uwa kabiri, agatwara umudali wa Feza nyuma yo gukoresha iminota 25 n’amasegonda 52 naho Uhiriwe Byiza Rénus yegukana Bronze akoresheje iminota 26 n’amasegonda 11.
Mu cyiciro cy’abakobwa, ; Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nzayisenga Valentine na Ishimwe Diane baserukiye u Rwanda, babasha kubona umudali umwe wa Feza, wegukanwe na Nzayisenga Valentine wabaye uwa kabiri akoresheje iminota 31 n’amasegonda 59.
Yordanos Russon wo muri Érythrée ni we wegukanye umudali wa Zahabu akoresheje iminota 31 n’amasegonda 44, mugenzi we Donait Tsegay aba uwa gatatu akoresheje iminota 32 n’amasegonda 29 mu gihe Ingabire Diane yabaye uwa kane asizwe isegonda rimwe n’uwa gatatu.
Abasiganwa ku amagare barongera gusubira mu muhanda kuri uyu wa Gatandatu hakinwa isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) mu byiciro byombi, aho bazazenguruka mu mujyi wa Huye.
U Rwanda rwegukanye indi midali 5 muri Taekwondo
Abanyarwanda bari babonye imidali itatu ku wa Kane, kuri uyu wa Gatanu batsindiye indi midali itanu mu byiciro bitandukanye.
Umuhoza Adinette yegukanye umudali wa Feza mu bari munsi y’ibiro 55 mu gihe uwa Zahabu watwawe na Haddad Khalida w’Umufaransa. Ingabire Anitha yatwaye umudali wa Bronze mu bari munsi y’ibiro 44 mu gihe muri iki cyiciro, uwa Zahabu watwawe n’umunya-Misiri; Donia sadaldeen Reyad Shereef.
Tumukunde Emmanuella yegukanye umudali wa Feza mu bari hejuru y’ibiro 63 nyuma yo gutsindwa na Yakoubova Karina wo mu Bufaransa. Byukusenge Eric na we yatwaye umudali wa Feza mu bari munsi y’ibiro 55 amaze gutsindwa na Onanga Herwan wo mu Bufaransa mu gihe Ntaganda Vincent yatwaye umudali w’umwanya wa gatatu mu bari munsi y’ibiro 73.
Muri rusange, u Bufaransa bwabaye ubwa mbere muri uyu mukino, butwara imidali 10, Misiri iba iya kabiri n’imidali icyenda mu gihe u Rwanda rwabaye u rwa gatatu n’imidali umunani. Umurerwa Nadège yabaye umukinnyi mwiza mu cyiciro cy’abakobwa mu gihe Umufaransa Alaphilippe Souleyman yatwaye iki gihembo mu bahungu naho umusifuzi mwiza aba Peter Kamau wo muri Kenya.
U Rwanda rwatwaye imidali ibiri muri Basketball 3x3
Mu mukino Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu, ikipe y’abahungu igizwe na Irumva Landry, Umuhoza Jean de Dieu, Mudende Rutishisha Bruce na Nkundwa Thierry, yabonye umudali wa Feza, itsinzwe na Misiri amanota 16-12 ku mukino wa nyuma.
Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe y’u Rwanda igizwe na Butera Hope, Ineza Sifa Joyeuse, Iryimanivuze Deborah na Mwizerwa Faustine, yegukanye umudali wa Zahabu imaze gutsinda Misiri ku mukino wa nyuma, amanota 19 kuri 11.
Mu mukino wa Beach Volleyball, habonetsemo imidali itatu
Mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, Musabyimana Penelope na Kayitesi Clementine bagize Rwanda 1, begukanye umudali wa Zahabu, batsinze Misiri amaseti 2-0 (21-16, 21-13) mu gihe Kenya yegukanye umudali wa mbere mu bahungu, itsinze Misiri amaseti 2-0 (21-18, 21-16).
Ndahayo Dieu Est La na Ngabo Romeo bagize Rwanda 1, begukanye umudali w’umwanya wa gatatu batsinze bagenzi babo; Gisubizo Maurice na Bernard Masabo bagize Rwanda 2, amaseti 2-1.
Uwiringiyimana Bertine na Ingabire Hyacente bagize Rwanda 2 mu bakobwa, begukanye umwanya wa gatatu batsinze Uganda amaseti 2-1.



















TANGA IGITEKEREZO