00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yabaye ikipe ya munani yageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro (Amafoto)

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 21 April 2022 saa 06:34
Yasuwe :

APR FC yageze muri ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2022 nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Mata 2022.

Iyi ntsinzi ya APR FC yashimangiye iyo yabonye mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe, warangiye iwutsinze ku gitego kimwe ku busa cya Itangishaka Blaise.

Mu mukino wakinwe uyu munsi, ibitego bya APR FC byatsinzwe na Nshuti Innocent (8’, 30’) na Kwitonda Alain Bacca wanyeganyeje inshundura ku munota wa 42’ w’umukino.

Igice cya mbere cyawo cyabaye cyiza kuri APR FC yari imbere y’abafana bayo inazigamye igitego yakuye i Nyamagabe mu mukino ubanza.

iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakoze impinduka ikoresha abakinnyi biganjemo abasanzwe batabona umwanya wo kubanza mu kibuga bayobowe na Itangishaka Blaise.

Ahishakiye Hertier, Nshimiyimana Yunus, Ndayishimiye Dieudonné, Nsengiyumva Irshad Pogba, Nshuti Innocent na Ishimwe Anicet bahawe umwanya.

Amagaju yatangiye ashaka gucungira ku mipira ica mu mpande ariko birangira Nshuti Innocent na Kwitonda Alain bayibonyemo ibitego.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yihariwe na APR FC itatewe igitutu n’Amagaju, atashoboye gutera umupira ugana mu izamu.

Mu gice cya kabiri, nta gitego APR FC yabonyemo kuko Amagaju FC yacyinjiyemo ashaka ibisubizo byo kwishyura no kugerageza gushaka izamu hakiri kare.

Abakinnyi b’iyi kipe yo mu Majyepfo bazamuye imikinire yabo, babonye koruneri ya mbere ku munota wa 60 w’umukino wasojwe bateye eshatu zerekeza mu izamu rya APR FC.

APR FC yari yihariye umukino mu mpande zose yakoze impinduka ikuramo Kwitonda Alain Bacca ishyiramo Byiringiro Gilbert mbere yo gutangira igice cya kabiri.

Ku munota wa 70, Ishimwe Anicet yasimbuwe na Mugunga Yves mu gihe kuri uwo munota kandi Nshuti Innocent yasimbuwe na Nizeyimana Djuma.

Nyuma ni bwo ubusatirizi bwa APR FC bwari burimo Byiringiro Gilbert, Mugunga Yves na Nizeyimana Djuma bagerageje kotsa igitutu Amagaju FC ariko nta gitego binjije mu minota bamaze mu kibuga.

Sinamenye Cyprien wigeze gukinira APR FC mu 2017-2018 ntabwo yahiriwe no gushakira ibitego Amagaju FC kuko yavuye mu kibuga adateye umupira ugana izamu.

APR FC iheruka gutwara Igikombe cy’Amahoro mu 2017, yageze muri ¼ cy’irangiza cy’uyu mwaka ikaba izahura na FC Marines mu mikino izatangira tariki 26 Mata 2022.

Muri ¼ kandi Ikipe ya Rayon Sports izahura na Bugesera FC, Police FC igiheruka mu 2015 ikine na Etoile de l’Est mu gihe AS Kigali ibitse igikombe cya 2019 izahura na Gasogi United.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga
Niyomugabo Claude wa APR FC ahanganye na Himbaza Jacques ukinira Amagaju FC
Ndayishimiye Dieudonné yabaye mwiza mu mwanya usanzwe ukinwamo na Ombolenga Fitina
Ndayishimiye Dieudonné ni myugariro w'iburyo
Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Zotanga wa APR FC yari yahuye n'ikipe yabayemo
Kwitonda Alain Bacca akurikiye Niyonsenga Samuel agerageza kumwambura umupira
Kwitonda Alain yarebye mu izamu ku munota wa 42 w'umukino
Kwitonda Alain akora ikimenyetso cyo guhobera abafana nyuma yo gutsinda igitego
Ishimwe Anicet azamukana umupira imbere y'abakinnyi b'Amagaju FC
Ishimwe Anicet acenga yinjira urubuga rw'amahina rw'Amagaju FC
Gihozo Basile ukinira Amagaju FC agerageza gucenga Ruboneka Bosco wa APR FC
Umukinnyi ukiri muto wa APR FC, Byiringiro Gilbert, yifashishijwe muri uyu mukino
Umunyezamu w'Amagaju FC, Gashirabake Jean Baptiste, yakuyemo imwe mu mipira ikomeye
APR FC iheruka kwegukana Igikombe cy'Amahoro mu 2017 yageze muri 1/4 nyuma yo gusezerera Amagaju FC
Abakinnyi ba APR FC bishimira kimwe mu bitego batsinze
Abafana ba APR FC bari bafite akanyamuneza kenshi nyuma y'intsinzi baboneye muri Stade ya Kigali
Abakinnyi ba Amagaju FCF barega Ishimwe Anicet ko yigushije
Nizeyimana Djuma witabajwe kuri uyu mukino, aha yari akurikiye Muhire Jérôme
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yakurikiranye umukino ikipe ye yatsinzemo ibitego bitatu

Amafoto: Sendegeya Jules


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages