Abakinnyi bo mu makipe atandukanye bitabiriye "Isiganwa ryo gukinda Igihugu", irya mbere ry’imbere mu gihugu ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’Amagare kuva COVID-19 igeze mu Rwanda muri Werurwe 2020.
Nyuma y’irushanwa ry’Ubutwari 2020 ryatwawe na Habimana Jean Eric wa SACA muri Mutarama uwo mwaka, FERWACY imaze gutegura Tour du Rwanda ebyiri ariko nta rindi rushanwa ry’imbere mu gihugu ryari ryongeye kuba, aho nka Shampiyona y’Igihugu y’Amagare yasubitswe ubugira kabiri kubera icyorezo cyibasiye Isi yose.
Isiganwa ryo kuri uyu wa Gatandatu ryakinwe muri ’circuit’ ya Kimihurura-Remera ireshya n’ibilometero birindwi, ariko harimo agace gato k’umuhanda w’amabuye munsi ya Kigali Convention Centre, kagoye benshi bakavamo.
Abagabo bazengurutse inshuro 15 zingana n’ibilometero 105 naho abagore bakore ibilometero 63 nyuma yo kuzenguruka inshuro icyenda.
Muri rusange, hari hitabiriye abakinnyi 72 mu byiciro byombi barimo 58 bo mu makipe 14 y’abagabo atarimo SACA ndetse na 15 bo mu makipe ane y’abagore ariyo Benediction Club, Les Amis Sportifs, Bugesera Cyicling Team na Muhazi Cycling Generation.
Kuva ku munota wa mbere kugeza ku bilometero hafi 70, Uwiduhaye na Areruya Joseph bombi ba Benediction Ignite, bagendanaga imbere bari kumwe na Niyonkuru Samuel wa Les Amis Sportifs ndetse byageze aho bashyiramo ibihe by’amasegonda 45 hagati yabo n’igikundi cyari kibakurikiye.
Habura kuzenguruka inshuro eshanu ni bwo Areruya Joseph yayoboye isiganwa wenyine, Uwiduhaye na Niyonkuru bafatwa na Manizabayo Eric ’Karadiyo’ wacomotse mu gikundi. Iki gihe, abakobwa bari basigaje kuzenguruka inshuro imwe, imbere hari bane ba Benediction bayobowe na Mukashema Josiane.
Ingabire Diane yegukanye isiganwa mu bakobwa nyuma yo gutanga Nzayisenga Valentine ku murongo. Bombi bakaba bakinana muri Benediction Club. Uyu wa mbere yakoresheje amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda 31, arusha amasegonda abiri mugenzi we.
Mukashema Josiane, Ishimwe Diane, Irakoze Violette, Manirakiza Olive na Kimenyi Charlotte bose bakinira Benediction Club bakurikiyeho mu gihe abandi umunani batasoje isiganwa kuko muri iri rushanwa uwo bazengurutse ahita avamo.
Nyuma yo gusiganwa amasaha atatu yose, Areruya Joseph yegukanye isiganwa mu bagabo yasize abandi. Yarushije iminota ine Manizabayo Eric ’Karadiyo’ wabaye uwa kabiri, Niyonkuru Samuel wa gatatu na Uwiduhaye wa kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!