Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, ni bwo i Zurich mu Busuwisi hateraniye inama ya Komite Nyobozi ya FIFA, yigira hamwe bimwe mu bihe bidasanzwe iri shyirahamwe riri kunyuramo ndetse n’uko hakongerwa ubushobozi bw’abanyamuryango.

BBC yatangaje ko hari bamwe mu bitabiriye iyi nama kandi bafite ijambo rinini mu mupira w’amaguru, bifuza ko Infantino ava ku mwanya wo kuyobora ishyirahamwe, inshingano yari afite zigahabwa Wenger.

Umwe mu bo cyaganirije utashatse ko imyirondoro ye ijya hanze yagize ati “Ni umukandida mwiza ariko ni inshuti ya hafi ya Infantino. Azi ubwenge bw’umupira w’amaguru, yumva neza iterambere ryawo kuko ni na we uriyobora.”

Uyu yongeyeho ko bigoye kuko yashyigikirwa n’amashyirahamwe yo muri Asia aho yabaye nk’umutoza ubwo yatozaga Nagoya Grampus Eight yo mu Buyapani.

Ati “Si umuntu ariko ukunzwe hano i Burayi, kuko abenshi mu bamushyigikira ni abo muri Asia. Abantu benshi hano baravuga ko ari umukandida ukwiye, kuko ntashishikajwe n’amafaranga, icyubahiro cyangwa kwishyira hejuru. Ahubwo akunda umukino.”

Ubwo Infantino yashinjwaga kwitwara nabi mu gifata imyanzuro by’umwihariko uw’umushinga wa FIFA Forward Enterprise wo kugurisha imigabane y’amarushanwa arimo Igikombe cy’Isi, Wenger w’imyaka 76 wari usanzwe ari inshuti ye ya hafi na we aramwigarama.

Icyo gihe yagize ati “FIFA ikeneye gukorera mu mucyo n’ubushishozi. Hari ibyari bikwiriye mu bikorwa bya FIFA, ni ko mbitekereza. Ntabwo nashyizwe mu batekereje uriya mushinga, nawumenye mbyumvise mu itangazamakuru.”

“Ni yo mpamvu undi mwanzuro wo kuwukuraho wari ngombwa ndetse nta no kwirirwa tubitindaho. Mpagaze nshikamye nemeza ko FIFA ikwiriye gukora yigenga kugira ngo igaragaze ubushobozi bwawo, ubunyangamugayo n’ubushoshozi.”

Uyu mushinga wari muri gahunda y’uko uru rwego rw’umupira w’amaguru ku Isi rwakusanya arenga miliyari 4,2$ binyuze mu kugurisha 20% by’imigabane y’ikigo gishya kizajya gicunga ibikorwa bya FIFA.

Ni umushinga watumye uyu mugabo aterwa imijugujugu na bamwe mu bo bafatanyije kuyobora, ndetse na benshi mu banyamuryango b’iri shyirahamwe by’umwihariko ibihugu by’i Burayi, birangira awuhagaritse.