Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Mutarama 2025, ni bwo AS Kigali yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo ivuga ko yamaze kwiyongeramo amaraso mashya.
Muri bakinnyi yongeyemo harimo Nshimirimana wageze mu Rwanda mu mpeshyi yo mu 2024, ariko asanga Kiyovu Sports itemerewe kwandikisha abakinnyi kubera ibihano bya FIFA, ategereza kuzashaka indi kipe mu isoko ry’abakinnyi rya Mutarama 2025.
Mu gihe byari byaravuzwe ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Rayon Sports, ibiganiro byagenze neza muri AS Kigali, ahitamo kujya kuyifasha mu kibuga hagati.
Undi mukinnyi wajyanye na we ni Nibikora Arthur w’imyaka 21, ukina nka rutahizamu wakiniraga Hatta Club yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Aba bakinnyi baje biyongera kuri Haruna Niyonzima wagarutse muri iyi kipe ndetse akaba yaranatangiye kuyikinira.
AS Kigali iherutse gusezererwa na APR FC mu irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari, ikaba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26 ku rutonde rwa Shampiyona isigaje imikino yo kwishyura. Irarushwa na Rayon Sports ya mbere amanota 10.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!