00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bakame wahoze muri Rayon Sports yakoze impanuka ari kumwe n’umuryango we

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 22 August 2018 saa 01:21
Yasuwe :

Ndayishimiye Eric Bakame wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports yakoze impanuka ari kumwe n’umugore n’abana.

Nta n’umwe mu bari muri iyi modoka witabye Imana, gusa abagize ikibazo ubu bari kwitabwaho mu bitaro.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko iyi mpanuka yabereye i Nyamata mu Karere uyu mukinnyi asanzwe atuyemo.

Bivugwa ko Bakame ariwe wari utwaye imodoka ari kumwe n’umugore n’abana babo batatu.

Umwe mu nshuti z’uyu mukinnyi yatangarije IGIHE ko kugeza ubu bose bari kwa muganga i Nyamata. Ngo Umugore ni we wakomeretse cyane naho abandi ntibikomeye.

Bakame ni umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye mu Rwanda wabaye kapiteni wa Rayon Sports igihe kinini aza gutandukana nayo umwaka ushize w’imikino.

Yayihesheje Igikombe cy’Amahoro mu 2016, icya shampiyona mu 2017 naho mu 2018 ayifasha kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ku nshuro ya mbere.

Imodoka uyu mukinnyi yarimo yangiritse bikomeye
Ndayishimiye Eric Bakame yakoze impanuka ari kumwe n'umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages