Ni ubutumwa batanze mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangira icyumweru cy’Icyunamo n’umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku butumwa bugaragara ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe yo mu Budage, bwashyizwe hanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024, Abakinnyi batatu ni bo bagaragaye mu mashusho yo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka.
Ni Abadage babiri aribo rutahizamu Serge David Gnabry n’umunyezamu Manuel Peter Neuer ndetse na myugariro w’Umunya-Canada, Alphonso davies.
Ubutumwa bw’aba bakinnnyi bwagaragazaga urumuri rw’icyizere cy’ahazaza h’u Rwanda, babusoje basaba buri wese ububona, gushyira ingufu ndetse n’umuhate mu guharanira ko habaho impinduka mu kwimakaza ubumuntu.
Si ibyo gusa kandi ni uko nyuma y’ibyo byose hagomba kubaho kongera kwiyubaka.
Usibye Bareyn Munich yo mu Budage, Arsenal yo mu Bwongereza yabimburiye andi makipe y’i Burayi mu kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka bimara iminsi 100.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo batangije iki gikorwa hashyirwa indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside zihashyinguye ndetse banacana urumuri rw’icyizere.
🕯️🇷🇼 “Kwibuka” means “to remember”.
Today, we stand together with the people of Rwanda to mark #Kwibuka30 and pay tribute to the country's transformation over the past 30 years. @visitrwanda_now#FCBayern #Advertisement pic.twitter.com/3GtdVRWAxA
— FC Bayern Munich (@FCBayernEN) April 7, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!