Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club.
Munyakazi azwiho gukunda cyane Perezida Paul Kagame ndetse no gushima ibikorwa bye, ibyo bamwe bavuga ko ari ugucinya inkoro cyangwa gukabya kuko atamukunda wenyine.
Ubwo yari abajijwe uko yakira abavuga ko ibyo akora ari ugucinya inkoro, mbere yo gusubiza iki kibazo, Munyakazi yabanje arahaguruka akuramo ingofero yari yambaye.
Maze agira ati “Reka mbabwire, utazi Paul Kagame nta bwenge yifitiye. Ni ukuri uyu mugabo, umuntu arondoye ibyo yamukundira, twakora iki kiganiro icyumweru kizima. Njye nabona ibintu muvugaho kuva mu 1994 mubona bwa mbere kugeza uyu munsi, byagiye bihindura ubuzima bwanjye, igihugu cyanjye, tuva ku kibi tujya ku cyiza.”
Yakomeje agira ati “Uwabasha kumucinyira inkoro, kumucinyira ibyo ari byo byose nabikora. Abavuga ngo gucinya inkoro, bazantije n’izabo? Ariko uri Umunyarwanda nta sasu rikuri hejuru, nta muntu ukugirira nabi, urakora bigakunda, wahawe agaciro nonese ubwo icyo wakwitura Paul Kagame ni iki? Njye narakibuze icyo nakora cyatuma mubwira nti warakoze. Abavuga ngo ndakabya bandeke nikabirize.”
Munyakazi Sadate wiyita Inshuti y’Urubyiruko, ni umushoramari mu bijyanye n’ubwubatsi binyuze muri sosiyete ye ya Karame Rwanda.
Yamamaye cyane mu hagati yo mu 2019 na 2020 ubwo yayoboraga Rayon Sports. Si ibyo gusa kuko ari ni umwe mu bakunze gukoresha imbuga nkorambaga cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!