Gorilla Games ni cyo kigo rukumbi gifite uburenganzira bwo gukora ibijyanye no gutega ku mukino no gukina urusimbi ‘Casino’ kuri murandasi (Online Sports and Casino Betting) mu Rwanda.
Gorilla Games ifite umwihariko wo kuba ikorera kuri internet, muri telefone zigezweho n’izisanzwe ku buryo umuntu ageragereza amahirwe ye aho ari hose, igihe icyo ari cyo cyose ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko muri ibi bihe bya Covid-19 tubikangurirwa.
Iki kigo gikorera mu Rwanda kuva muri Kanama 2019, aho gifite icyicaro gikuru mu Nyubako ya Cogebanque iri mu Mujyi rwagati mu gihe kandi kuri internet gikorera kuri playgorillagames.com.
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Gorilla Games, Yvette Ndabaga Shumbusho, avuga ko mu gihe abakoreshaga uburyo bwo kuri telefoni babaga bafitemo amahitamo atatu gusa, kuri ubu yongerewe aba menshi bishoboka.
Ati “Icyo twazanye ubu ni uburyo abantu bashobora gutega bakoresheje telefoni [USSD], bagatega amasoko atandukanye nk’urugero kuba amakipe yombi yakwinjizanya igitego, kuba ikipe yatsinda cyangwa ikaba yanganya [double chance] cyangwa umubare w’ibitego biboneka mu mukino, ibyo ntabwo byari bihari.”
Yakomeje avuga ko ubu buryo babuzanye mu rwego rwo kugira ngo borohereza abantu badashobora gukoresha internet ku buryo bagera ku rubuga rwa Gorilla Games.
Ati “Ubu ibintu ni byiza kurushaho kuko abakiriya bacu bashobora kuryoherwa muri iyi mikino y’amahirwe kuko bafite uburyo bwinshi bashobora gutega.”
“Gorilla Games ifite ibikubo udashobora gusanga ahandi kandi nicyo kigo gifite uburenganzira bwo gukora izi serivisi kuri internet. Aho waba utega hose haba Champions League, FA Cup, NBA cyangwa Casino, uba ufite icyizere ko amafaranga yawe uyabona ugistinda.”
Umuntu yiyandikisha gute muri Gorilla Games?
Emmanuel Rwozi ushinzwe serivisi zihabwa abakiliya, avuga ko abashaka gutega ku mikino muri Gorilla Games, bashobora kunyura ku rubuga rwa internet rw’iki kigo cyangwa abadafite internet bagakoresha uburyo bwa telefone zisanzwe .
Ati “Umuntu ashobora kwiyandikisha anyuze ku rubuga rwa playgorillagames.com mu gihe dufite na application hari Android na IOS ku bakoresha iPhone zisangwa kurubuga rwacu”
“Ku badafite internet, bakanda *878# bakabona imikino yose isaga 350 tubaha irimo iyo basanzwe bazi nka Football, Volleyball, Basketball, Cricket, Tennis,Table Tennis n’iyindi. Waba wiyandikishije unyuze kuri *878# cyangwa ku rubuga na application, konti aba ari imwe.”
Bisaba iki kugira ngo umuntu yiyandikishe?
Kugira ngo wiyandikishe muri Gorilla Games ugomba kuba uri Umunyarwanda ufite nimero y’indangamuntu yawe mu gihe ku munyamahanga, asabwa nimero ya pasiporo.
Gutega muri Gorilla Games amake wabitsa ni 500frw ,amake wabikuza ni 1000frw bikaba bisaba amafaranga 200 Frw gusa ngo ube wabasha gutega mu gihe amenshi umuntu ashobora gutsindira ari miliyoni 50 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!