Amakuru y’iyi nkunga yavugiwe mu muhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bahize abandi muri iri rushanwa wabaye ku wa 18 Ukwakira 2025.
Muri uyu muhango hahembwe abakinnyi 28 bitwaye neza nyuma yo guhatana mu byiciro bitandukanye bigize iri rushanwa ryitabiriwe n’abagera kuri 200 barimo Abanyarwanda 120.
BPR Bank Rwanda Plc igaragaza ko mu 2023 KCB Group yashoye miliyoni 680 Frw, mu 2024 ishora asaga miliyoni 730 Frw, naho mu 2025 yashoye arenga miliyoni 900 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc Patience Mutesi, ati “Twizera ko binyuze mu mikino, twe nka BPR Bank Rwanda Plc tubasha gushyikirana ndetse atari ku bwacu gusa, ahubwo binarema umubano hagati yacu n’abandi, bikadufasha kwihuza n’abakunzi b’imikino hirya no hino mu karere.”
Uyu muhango kandi waranzwe no gusabana hagati y’abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Golf, banasusurutswa mu ndirimbo bishimira intsinzi.
Imikino yanyuma ya ‘BPR-KCB East Africa Tour’ itegerejwe mu Ukuboza 2025 ikazabera i Nairobi muri Kenya.
Abakinnyi bane bitwaye neza batoranyijwe kuzahagararira u Rwanda barimo Mulenga Patrick, Akanigi Melisa, Sheetar Philp na Rugema Willy.
Ikipe izaba iya mbere izahembwa miliyoni y’Amashilingi ya Kenya ni ukuvuga miliyoni 11,2 Frw. Bazaboneraho inkunga yo kujya Dubai kwitabira irushanwa rya Dubai classic.
Gihana Mulenga Patrick uri mu bazahagararira u Rwanda mu mikino ya nyuma izabera i Nairobi muri Kenya yabwiye IGIHE ko biteguye kuzahesha ishema igihugu ndetse ashima n’umufatanyabikorwa BPR Bank Rwanda Plc ku bwo guteza imbere siporo by’umwihariko Golf.
Yagize ati “Iki ni cyo gihembo cya mbere mbonye muri Golf, kandi iri ni itangiriro kuko muri Kenya ndizera ko tuzitwara neza. Ndashimira BPR Bank Rwanda Plc ku bwo kudutera ingabo mu bitugu, kuko birafasha cyane iyo ukina udafite ikibazo cyaho ukura ibikoresho.”
Muri iri rushanwa umukinnyi wahize abandi mu cyiciro cy’abagabo batumiwe, yabaye Francis Mwangi n’amanota 42, akurikirwa na All Timimi wagize 41, na ho mu cyiciro cy’abagore Nasabwe Kelly ni we watsinze n’amanota 39, ahigitse Akero Lina wamukurikiye ku mwanya wa kabiri n’amanota 34.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!