Abayobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi b’iyi Kipe bashyize indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Nyamata.
Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude aganira na IGIHE yasabye abari mu ruganda rwa siporo guharanira kubaka Siporo izira ivangura n’amacakubiri.
Yagize ati "Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwihanganishije imiryango y’abari mu ruganda rwa siporo bazize Jenoside. Duharanire kubaka siporo izira amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose, tuzirikane ko siporo yaba umuyoboro mwiza wo kudaheranwa n’agahinda ndetse no guha agaciro ibyo abacu bakundaga. Twibuke twiyubaka.’’
Kwibuka kandi byabereye no mu midugudu yose igize aka karere, Umushyitsi mukuru yari Depite Mukarugwiza Anonciate.
Byanitabiriwe kandi na Depite Mukobwa Justine, abagize Inama njyanama y’akarere, Komite nyobozi, Komite ya Ibuka ku rwego rw’ akarere, inzego z’umutekano, abihayimana, abakozi b’Akarere ka Bugesera, abafatanyabikorwa n’Abaturage b’Umurenge wa Nyamata.
igikorwa cyo kwibuka cyasojwe n’ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho abaturage barikurikiye kuri Radio hirya no hino mu midugudu yose igize Akarere ka Bugesera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!