00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere u Rwanda rugiye kwakira imikino ya FEASSA izanagaragaramo abiga mu mashuri abanza

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 3 August 2018 saa 01:56
Yasuwe :

U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira imikino y’ibigo by’amashuri yisumbuye muri Afurika y’Iburasirazuba izwi nka FEASSA, izabera mu Karere ka Musanze guhera mu mpera z’icyumweru gitaha tariki taliki ya 10-20 Kanama 2018, muri uyu mwaka bikazaba ari inshuro ya mbere iyi mikino yitabiriwe n’abiga mu mashuri abanza.

Ni ku nshuro ya kabiri mu myaka itatu ishize u Rwanda ruzaba rwakiriye FEASSA, ubwa mbere hakaba hari mu 2015 aho yabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ubusanzwe iyi mikino yitabirwa n’abagera ku 4,000 baturutse mu bihugu birimo Kenya, u Burundi, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri mu Rwanda, Fureri Camiel Rudasingwa, avuga ko kuba u Rwanda rwarahawe kwakira imikino ya FEASSA y’abakinnyi bakuru n’abato bizabafasha kureba aho u Rwanda rugeze muri iyi mikino mu mashuri.

Yagize ati "Amashuri makuru ni yo yajyaga yitabira ariko ubu tuzaba dufite n’abana bato biga mu mashuri abanza, bikazadufasha kumenya urwego tugezeho mu mikino y’abakiri bato, akenshi bavuga ko iyo umwana atigishijwe akiri muto mu bijyanye n’imikino nta garuriro kuko bisaba guhera hasi."

Amakipe azahagararira u Rwanda ni atatu atatu yitwaye neza mu mikino izwi nk’Amashuri Kagame cup yasojwe mu kwezi gushize.

Rizabera ku bibuga bitandukanye muri Esole des Sciences de Musanze, Ishuri ry’abakobwa rya St Vincent rya Muhoza Stade Ubworoherane n’ibibuga by’Ishuri ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Busogo (ESTB/BUSOGO).

Iyi mikino umwaka ushize yabereye muri Uganda hagati y’itariki ya 19 kugeza 27 Kanama 2017, u Rwanda rukaba rwarahagarariwe n’amakipe 21 akina Football, Volleyball, Basketball, Athlétisme, Koga, Handball na Tennis, hakaba hari imikino ibindi bihugu bikina mu Rwanda itarashinga imizi ngo ikinwe inabone abahagararira u Rwanda nka Cricket na Hockey.

Ubushize amakipe y’u Rwanda yegukanye ibikombe bitatu arimo APE Rugunga muri Basketball y’abahungu, Rusumo High School muri Volleyball y’abahungu na ESEKI y’i Kigoma muri handball, akazanitabira irushanwa ry’uyu mwaka.

Amakipe azahagararira u Rwanda mu mashuri yisumbuye

1. Hand ball:
 Abakobwa: E. S Kirambo, APPEGA Gahengeri, E.S Gikonko na ESEKI Kigoma.
 Abahungu: College ADEGI Gituza, G.S St Aloys Rwamagana na ES Save

2. Net Ball: (Abakobwa gusa): G. S Gahini, G.S St Aloys Rwamagana na ES Save

3. Rugby: ( Abahungu gusa): ASPEKA Kayenzi, JAM Muhanga na Lycee de Kigali

4. Football:
 Abakobwa: Gs Remera Rukoma, G.S Shwemu na GS Nyange
 Abahungu: CIP Muhanga, Lycee de Kigali na College Karambi

5. Volleyball:
 Abakobwa: Gs Indangaburezi, Gs St Aloys , IPRC Kigali na Rusumo High School.
 Abahungu: GS St Joseph Kabgayi, Don Bosco Gatenga na PSVF Karubanda

6. Basketball:
 Abahungu, Ape Rugunga, Lycee de Kigali, College ste Marie Reine na ETENI
 Abakobwa: Lycee de Kigali, Ste Bernadette Kamonyi na ADEGI Gituza

Amakipe azahagararira u Rwanda mu mashuri abanza

1. Football:
 Abahungu: APE Rugunga
 Abakobwa: GS Mutura, GS Kinoni

2. Netball: EP Runyinya, GS SUSA

3. Volleyball:
 Abahungu: GS Kigeme B, CS Nyamagumba
 Abakobwa: CS Rwaza 2, EP Karagari

GS St Joseph Kabgayi ni imwe mu makipe amaze kuba ubukombe muri FEASSA
APE Rugunga yatwaye igikombe mu mupira w'amaguru mu bahungu mu irushanwa ry'amashuri, biyihesha itike yo gukina FEASSA
Abegukanye ibikombe mu irushanwa ry'Amashuri Kagame Cup begukanye itike yo gukina FEASSA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages