Ku wa Kane, tariki ya 11 Nyakanga 2024, ni bwo CAF yashyize hanze urutonde rw’ibihugu ndetse n’ibibuga bifite byemerewe kwakira imikino mpuzamahanga iteganyijwe kuba irimo iya CAF Champions League ndetse na CAF Confederation Cup.
Stade Amahoro iherutse gufungurwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ndetse na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, iri mu byemejwe cyane ko yujuje byose nkenerwa ku rwego rwa FIFA.
Ni ikibuga gifite ubwatsi busanzwe gusa buvanze n’ubukorano bushobora korohereza buri mukinnyi wese kubukiniraho.
Iki kibuga kandi kijyana na Kigali Pelé Stadium yavugururiwe kuberaho imikino mpuzamahanga nubwo rimwe na rimwe yagiye ikumirwa ku mikino y’ibihugu.
Ibi bibuga bizakira imikino ya APR FC yatomboye Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ndetse na Police FC yatomboye CS Constantine yo muri Algerie mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Ibihugu 26 birimo u Burundi, Sudani y’Epfo ndetse na Kenya byo muri Afurika y’Iburasirazuba ntabwo byemerewe kwakira iyi mikino kuko nta bibuga byemewe bifite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!