Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gashyantare 2019 saa 16:30 hateganyijwe umukino ukomeye wo mu itsinda ‘B’ ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Niger.
Amakipe abiri ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa agiye gutana mu mitwe hakiri kare.
Ikipe y’Igihugu ya Ghana igendera kuri rutahizamu wa AZAM FC yo muri Tanzania, Enoch Atta Agyei, irahangana n’igihugu bituranye, Sénégal ifite yiganjemo abakinnyi bakina iwabo ariko bagaragaza impano.
Ibi bihugu byombi byatsinze imikino ifungura muri iki gikombe aho Ghana yatsinze Burkina Faso 2-0, Sénégal nayo itsinda Mali 2-0.
Uyu mukino ugomba kubera kuri Stade de Maradi yakira abantu ibihumbi 10 byitezwe ko iza kuba yuzuye.
Ishimwe Claude bita Cyucyuri uza kuba ari hagati mu kibuga arafatanya na Mustapha Akerkad ukomoka muri Maroc na Lionel Hasinjarasoa w’umunya- Madagascar na Mohamed Ali Moussa ukomoka muri Niger.
Ikipe itsinda uyu mukino iraba igize amanota atandatu igire amahirwe yo kuyobora itsinda ‘B’, byayihesha itike ya ½ cy’iri rushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO