Ni mu irushanwa risanzwe ribera mu Bwongereza mu mujyi wa Londres, umukino wa nyuma ukaba wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024.
Mu mwaka ushize aba bombi bakinnye amaseti atanu ariko kuri uyu munsi Djokovic w’imyaka 37 yananiwe kwihagararaho imbere ya Carlos Alcaraz uri kuzamuka neza muri uyu mukino.
Ni umunsi utari mwiza kandi kuri Djokovic kuko yifuzaga kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya munani akanganya na Roger Federer umaze kuritwara inshuro nyinshi (8) kurusha abandi bose barikinnye guhera mu 1877.
Nubwo yatsinzwe ariko ntabwo yagaragaje kubabara cyane kuko yashimiye mugenzi we Alcaraz wamutsinze ati “Yari ari hejuru cyane kuri uyu munsi.”
Uyu wabaye umukino wa 14 wikurikiranya Alcaraz atsinda umukino muri Wimbledon ndetse ahita anandika amateka yo kuba umukinnyi muto (imyaka 21) wegukanye Wimbledon na French Open mu mwaka umwe.
Irushanwa ritamuhiriye muri uyu mwaka ni Australian Open yaviriyemo muri ¼.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!