00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Carlos Alcaraz yatsinze Novak Djokovic yisubiza Wimbledon

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 July 2024 saa 08:15
Yasuwe :

Umunya-Espagne Carlos Alcaraz yongeye kwigaragaza imbere ya Novak Djokovic amutsinda amaseti 3-0 (6-2, 6-2, 7-6) amwambura Igikombe cy’irushanwa rikomeye cyane rya Wimbledon.

Ni mu irushanwa risanzwe ribera mu Bwongereza mu mujyi wa Londres, umukino wa nyuma ukaba wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024.

Mu mwaka ushize aba bombi bakinnye amaseti atanu ariko kuri uyu munsi Djokovic w’imyaka 37 yananiwe kwihagararaho imbere ya Carlos Alcaraz uri kuzamuka neza muri uyu mukino.

Ni umunsi utari mwiza kandi kuri Djokovic kuko yifuzaga kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya munani akanganya na Roger Federer umaze kuritwara inshuro nyinshi (8) kurusha abandi bose barikinnye guhera mu 1877.

Nubwo yatsinzwe ariko ntabwo yagaragaje kubabara cyane kuko yashimiye mugenzi we Alcaraz wamutsinze ati “Yari ari hejuru cyane kuri uyu munsi.”

Uyu wabaye umukino wa 14 wikurikiranya Alcaraz atsinda umukino muri Wimbledon ndetse ahita anandika amateka yo kuba umukinnyi muto (imyaka 21) wegukanye Wimbledon na French Open mu mwaka umwe.

Irushanwa ritamuhiriye muri uyu mwaka ni Australian Open yaviriyemo muri ¼.

Alcaraz yatsinze mukeba umunyabigwi muri Tennis Djokovic
Alcaraz yegukanye Grand Slam mu nshuro enye yakinnye umukino wa nyuma
Alcaraz yegukanye Wimbledon ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
Alcaraz akomeje kwandika amateka muri Tennis
Alcaraz yishimanye n'abafana be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages