Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Kanama 2023, ni bwo Mchezo yafunguwe ku mugaragaro mu Rwanda ndetse inahagira icyicaro gikuru muri Afurika, mu birori byabereye kuri Four Points by Sheraton Kigali.
Mchezo, nk'ikigo cyashibutse kuri Sosiyete y’imikino y’amahirwe, betPawa, kije mu Rwanda kugira ngo kibashe guteza imbere siporo, mu karere ndetse no ku rwego rwa Afurika, zikabasha kwinjiza agatubutse.
Mu kiganiro cyatanzwe n'umugabo w'imyaka 47, ukina Iteramakofe ku rwego rw'Isi, Carlos Takam, yavuze ko mu ntego ikigo kizanye harimo gufasha Abanyafurika bashoboye kuzamura impano ndetse kuri we yifuza guhera i Kigali.
Yagize ati "Ndi umwana wakuze yumva ko nakina Iteramakofe. Gusa umubyeyi wanjye yambwiye ko bidashoboka nkiri muri Afurika. Yaritanze angeza i Burayi ariko namaze amezi atatu ntagira aho mba mu Bubiligi, nibwo nahuye n'umugiraneza wanjyanye mu Bufaransa amfasha no gukomeza imyitozo."
"Aho ni ho nahereye ngera ku mikandara yose mfite harimo n'uwo kuba uwa mbere muri Afurika. Icyo nshaka gukora ni ukubaka amashuri yigisha uyu mukino harimo no mu Rwanda, kandi birashoboka. Ikindi ndashaka gutegura umurwano ukomeye ku rwego rw'Isi ukabera hano i Kigali."
Yongeyeho ko icyo yifuza ari ukuba nimero ya mbere ku Isi, agatsinda Anthony Joshua umuri imbere ndetse akamutsinda nk'Umunyafurika aho kuba Umufaransa.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasabye ibigo by'ishoramari gukomeza kuza mu Rwanda ndetse avuga ko amarembo afunguye ku bifuza kurishora no muri siporo.
Ati "Nubwo ndi mu by'inganda ariko uwa Siporo na we turakorana. Siporo na yo ni uruganda kandi rukomeye, turi igihugu aho abashoramari nka Mr. Eazy baza bagashyiramo amafaranga yabo."
Yakomeje agira ati "Turabizeza ko amafaranga yanyu aba afite umutekano. Mukomeze mukore byinshi ariko bihuye n'ibyo amategeko avuga. Hano hari abakunda siporo bidashingiye ku mafaranga, ahubwo igira n'uruhare mu mibereho myiza y'abaturage."
Mchezo ifite intego zo kubaka ibikorwaremezo mu Rwanda, mu karere ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika kandi ikazakorana na za shampiyona zitandukanye nk'abafatanyabikorwa. Ibi byashimangiwe na Ntoudi Mouyelo ushinzwe ibikorwa byayo.
Ati "Mchezo ije kuzamura ibendera rya Afurika biciye mu gushora imari mu mikino. Ingero zirahari kuko hari ababikoze. Tuzubaka ibikorwaremezo, twubake ikoranabuhanga ndetse tuzamure impano muri siporo zitandukanye."
Yakomeje ati "Kugeza ubu betPawa ni umuterankunga mukuru wa Shampiyona ya Ghana, muri iyi minsi murabona ibijya gusa na byo mu Rwanda. Mchezo ije gufasha Abanyafurika gukabya inzozi zabo no gutanga akazi ku bayirimo."
Kugeza ubu Mchezo ni umuterankunga wa Shampiyona y'Umupira w'amaguru muri Lesotho, ikaba kandi ikorana na betPawa ikorera mu bihugu 11 byo ku Mugabane wa Afurika.



















Ibitekerezo 0