Ubwo hasohokaga urutonde rw’abakinnyi babanza mu kibuga, abantu benshi batunguwe no kubona umutoza w’Amavubi akoze impinduka eshatu mu ikipe yakinnye umukino ubanza muri Tanzania.
Ku nshuro ya mbere ahamagawe mu Amavubi, Tuyisenge Arsene, Rwatubyaye Abdul uheruka gukina muri Mutarama uyu mwaka na Jacques Tuyisenge udaheruka gutsinda babanje mu kibuga.
Uyu mukino wabereye muri stade nshya ya Huye, ikipe y’u Rwanda yakinnye igice cya mbere ifite intego zo kugarira. Byaje kutayihira kuko myugariro Serumogo Ally yakoze ikosa ryahesheje Ethiopie, umupira w’umuterekano waje kuvamo igitego rukumbi cyatsinzwe muri uyu mukino na Dawa Hutessa Dukele ku munota wa 22 w’umukino.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Carlos Alos Ferrer yakoze impinduka mu gice cya kabiri, ashyiramo Muhozi Fred wasimbuye Mugisha Bonheur wari wibuze mu mukino. Muhozi yagerageje gufasha ikipe y’u Rwanda gusatira ariko kubona igitego bikomeza kugorana.
Nyuma yo gukoresha imbaraga nyinshi, umunaniro wabaye mwinshi, Ethiopie yongera gusatira ikipe y’u Rwanda ariko umunyezamu Ntwali Fiacre akomeza kwirwanaho.
U Rwanda rwarushijwe mu kibuga hagati byatumye nta mipira myinshi yageze kuri ba rutahizamu. Imipira yari guturuka mu mpande za Niyomugabo na Serumogo, ntabwo yabonetse uko bikwiye.
U Rwanda mu mukino ubanza na Ethiopie warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. Ni mu mukino Ethiopie yakiriyemo u Rwanda tariki ya 26 Kanama 2022, muri Tanzania ku kibuga cya Benjamin Mkapa Stadium.
Ibi bivuze ko Amavubi atazagaragara muri CHAN 2023 izabera muri Algerie. Iri rushanwa rimaze kuba ku nshuro esheshatu, u Rwanda rumaze kwitabira inshuro enye, rugera muri 1/4 inshuro ebyiri.
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga ni; Ntwali Fiacre, Serumogo Ally, Rwatubyaye Abdul, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Tuyisenge Arsene, Niyonzima Olivier Seif, Mugisha Bonheur, Jacques Tuyisenge, Niyonzima Haruna na Nishimwe Blaise
Abakinnyi ba Ethiopie babanje mu kibuga ni; Mignot Debebe Dada, Milion Solomon Abicho, Gathuoch Panom Yiech, Amanuel Yohannes Gamo,Yigezu Bogale Asnake, Amanuel Gebremichael Aregawi, Dawa Hutessa Dukele, Kenean Markine Maleko, Remdan Yusef Mohamed, Asrat Tonjo Toylo, Fasil Gebremichael Weldegebriel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!