00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: Amakite yo kwinjira ku bibuga yatangiye kugurishwa

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 13 January 2016 saa 06:00
Yasuwe :

Akanama gashinzwe gutegura irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakina iwabo mu bihugu CHAN 2016, kamaze gushyira ku isoko amatike yo kwinjira ku bibuga muri iri rushanwa risigaje iminsi itatu rigatangira mu Rwanda.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bazitabira CHAN, ibiciro byo kujya ku bibuga byashyizwe mu byiciro binyuranye kuva ku bishoboye kugera ku mukunzi w’umupira w’amaguru ariko udafite ubushobozi buhambaye uzishyura amafaranga 500 Rwf akareba imikino ibiri.

Mu gihe abifuza kureba imikino bicaye mu myanya y’icyubahiro kuri sitade Amahoro, Umuganda na Sitade ya Kigali i Nyamirambo bazajya bishyura ibihumbi 10 , mu gihe kuri sitade ya Huye bo bazajya bishyura ibihumbi bitanu.

Abifuza kwicara mu gice cya kabiri (VIP) kuri Sitade Amahoro, Umuganda na Sitade ya Kigali i Nyamirambo bazishyura 5 000 mu gihe kuri Sitade ya Huye bazishyura 3000.

Abazicara mu myanya y’ahasize ibara ry’umuhondo kuri sitade Amahoro n’abazicara mu myanya itwikiriye kuri sitade Umuganda n’iya Kigali i Nyamirambo bazishyura 2000 na ho i Huye bishyure 1000, mu gihe abazicara ahasigaye hose ari na yo tike yo hasi bazishyura amafaranga 500 y’u Rwanda.

Aho amatike ari gucururizwa

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, amatike yajyanywe gucuruzwa hirya no hino mu turere mu rwego rwo korohereza abifuza kuzitabira imikino itandukanye.

Muri Nyarugenge, aragurishirizwa kuri Kobil Station /Rubangura, Athene, Alimentation Top 40, Volcano Agency no kuri Cyber Café Yussuf.

Muri Gasabo, aragurishirizwa kuri Smart net Shop, Nice day, Mu Kajagari hepfo y’Akarere, Umurimo Shop, Remera Taxi Park, Kimironko taxi park no kuri Zam Zam Service.

I Rubavu ahazakinira itsinda C amatike aragurishirizwa kuri Stade Umuganda, ku mupaka wa Rubavu, Gisaha, Auberge hotel, Gisenyi market, Mahoko, Bralirwa n’ahitwa Buhuru.

I Huye, amatike aracururizwa muri Gare ya Huye, ku Mukoni, i Tumba, mu Gisaza mu mujyi, Ibis hotel, Matyazo, Rango, Ingezi Market, Gishamvu center, Rugogwe, Kizi i Maraba, Karambi muri Kigoma, UR-Huye Campus, Karam Center, Kinazi, kuri santere ya Rusatira no kuri Agence ya Volcano.

I Muhanga na Nyanza abashaka amatike bayasanga kuri Agence za Volcano aho zikorera muri utwo duce.

Biteganyijwe ko amakipe atandukanye atangira kugera mu Rwanda kuri uyu wa 13 Mutarama 2016 ,iya nyuma izahagera ku itariki irushanwa rizatangiriraho ni Uganda izagera i Kanombe ku wa 16 Mutarama 2016 saa kumi n’igice z’umugoroba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages