00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Channing Tatum na Inka Williams bakomeje gutamazwa n’urukundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 January 2026 saa 08:58
Yasuwe :

Nyuma y’umwaka wose bari kumwe, umukinnyi wa filime i Hollywood Channing Tatum, ufite imyaka 45, n’umukunzi we Inka Williams, w’imyaka 26 akaba ari n’umunyamideli w’Umunya-Australie, bakomeje kugaragaza ko urukundo rwabo rwageze ku yindi ntera.

Aba bombi basoje umwaka wa 2025 bahuje urugwiro mu rukundo rutangaje. Batangiye umwaka wa 2026 bari ku mucanga w’i Costa Rica, aho ikibatsi cy’urukundo rwabo cyagaragaye mu mafoto abagaragaza mu bihe byiza.

Tatum na Williams byamenyekanye ko bakundana muri Gashyantare 2025 bashyira ahagaragara urukundo rwabo mu bitaramo birimo ibirori bya ‘pre-Oscars party’ i Los Angeles. Bari bamaze kugaragara bishimanye kandi bashimangira ko bafite ukwiyumvanamo kudasanzwe.

Williams yamenyekanye mu ruhando rwo gucuruza no kumurika imideli, ndetse afite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa amaze kumenyekana ku Isi yose kubera uburyo agaragaza amarangamutima ye kuri Tatum mu buryo budasanzwe. Byabaye agahebuzo ku isabukuru ye y’imyaka 45 muri Gicurasi 2025.

Icyo gihe yamuteye imitoma n’amagambo aryoheye amatwi yashyize ku ifoto kuri Instagram ashimangira ibyiyumviro bye kuri uyu mugabo.

Tatum yakundanye na Inka Williams nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere, Jenna Dewan, mu 2018, ndetse no kuva batangiye gukundana yatangiye kumufasha gufata neza umwana we Everly Elizabeth Maiselle Tatum ufite imyaka 12.

Channing Tatum na Inka Williams bamaze umwaka umwe bakundana
Channing Tatum na Inka Williams bakomeje gutamazwa n’urukundo
Channing Tatum aryohewe n'urukundo rwe rushya
Tatum na Williams byamenyekanye ko bakundana muri Gashyantare 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages