Iri rushanwa riherutse guhindurirwa aho umukino wa nyuma uzabera, ugashyirwa mu Bufaransa, riziganzamo imikino ikomeye mbere y’uko uwa nyuma ugera, ibitari bisanzwe bimenyerewe.
Eden Hazard wagiriye ibihe byiza muri Chelsea FC agiye kongera gusubira mu Bwongereza aho ikipe akinira ubu Real Madrid izasura ikipe ye yo hambere i London.
Undi mukino utegerezanyijwe amatsiko menshi muri 1/4 ni uzahuza ikipe ya Manchester City Fc yo mu Bwongereza na Atletico Madrid na yo yo muri Espagne.
Uko tombola ya Champions League yagenze:
- Chelsea FC vs Real Madrid
- Manchester City vs Atletico Madrid
- Villareal vs Bayern Munich
- Benfica vs Liverpool FC
Biteganyijwe ko muri ½ cy’iri rushanwa ikipe izatsinda hagati ya Manchester City na Atletico Madrid izakira izava hagati ya Chelsea FC na Real Madrid.
Undi mukino uzahuza ikipe izatsinda hagati ya Benfica na Liverpool FC n’izava hagati ya Villareal na Bayern Munich.
Na Europa League, amakipe yatomboranye
FC Barcelone izakina na Eintracht Frankfurt yo mu Budage mu mikino ya ¼ cya Europa League nyuma yo gusezerera Galatasaray yo muri Turikiya.
Ni nyuma ya tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu igaragaza uko amakipe azahura mu mikino ya ¼ na ½ cy’irushanwa rya Europa League.
Atalanta yo mu Butaliyani izakina na Leipzig yo mu Budage, West Ham United yo mu Bwongereza izakina na Lyon yo mu Bufaransa. Rangers yo muri Écosse izacakirana na Braga yo muri Portugal.
Tombola ya ¼ cya Europa Legue
- RB Leipzig vs Atalanta
- Frankfurt vs Barcelona
- West Ham vs Lyon
- Braga vs Rangers
Mu mikino ya ½, ikipe izava hagati ya Barcelone na Eintracht Frankfurt izahura n’izatsinda hagati ya West Ham na Lyon mu gihe izarokoka hagati ya RB Leipzig na Atalanta izahura n’izakomeza hagati ya Braga na Rangers.
Imikino ibanza ya ¼ izaba tariki ya 7 n’iya 8 Mata, iyo kwishyura ibe ku wa 14 na 15 Mata 2022.
Imikino ya ½ izakinwa tariki 28 na 29 Mata mu gihe uwa nyuma uteganyijwe ku wa 18 Gicurasi 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!