00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chess: Umukobwa w’imyaka 11 yaciye agahigo ku Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 September 2026 saa 05:41
Yasuwe :

Bodhana Sivanandan w’imyaka 11 yakoze amateka yo kwegukana igihembo kiruta ibindi ku Isi akiri muto mu mukino wa Chess mu cyiciro cy’abagore, nyuma yo guhiga abandi mu irushanwa rya Olympiad.

Ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, ni bwo muri Uzbekistan hasorejwe iri rushanwa rihuriza hamwe ibihugu bikomeye mu mukino wa Chess ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Chess ku Isi (FIDE).

Bodhana Sivanandan ufite imyaka 11 yahatanye mu cyiciro cy’abagore, atsinda abarimo Marc’Andria Maurizzi, aba umukobwa wa mbere ukiri muto utsinze umukinnyi ufite amanota ari hejuru ya 2600.

Muri rusange yakinnye imikino icyenda muri iri rushanwa, arenza amanota 2300, amuhesha igihembo cya ‘Woman Grandmaster (WGM)’, gihabwa umukinnyi w’umugore w’indashyikirwa muri Chess.

Mu kiganiro yahaye FIDE yavuze ko yakinnye nta gihunga afite, ari na yo mpamvu yitwaye neza, bikamuha amahirwe yo kurushaho gukora amateka muri uyu mukino.

Ati “Ndishimye kuko nabikoze. Nakinnye nta gitutu mfite, numvaga ndi gukora ibintu nkunze, na byo bikankundira. Gusa ndacyashaka kurushaho kwandika amateka. Ntabwo nkwiriye kugarukira hano.”

Uyu mukinnyi ukiri muto yakuyeho agahigo kari gafitwe n’Umurusiya, Kateryna Lagno, wegukanye igihembo cya Woman Grandmaster afite imyaka 12.

Mu 2025 ubwo Bodhana Sivanandan yari afite imyaka 10, yakoze amateka yo kuba umukinnyi muto utsinze umukinnyi mukuru ufite igihembo cya Woman Grandmaster, aho yatsinze Pete Wells w’imyaka 60.

Ku myaka 11 Bodhana Sivanandan yabaye umukinnyi ukomeye muri Chess
Bodhana Sivanandan yegukanye igihembo gisumba ibindi muri Chess afite imyaka 11

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages