Ibyo byatumye hari imikino myinshi ihakurira ndetse inagira izina ryayimenyekanishije haba ku rwego rw’igihugu kugeza ku rwego mpuzamahanga.
Tugiye kurebera hamwe imwe mu mikino yateye imbere mu myaka yashize haba ku bwitabire yagize ndetse no guhatana ku ruhando mpuzamahanga.
Mu 2017 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ryatangiye kugaragaza ko ryifuza gutera imbere kandi mu buryo bwihuse, aho ryibanze ku mashuri.
Ibi byatumye kugeza ubu amakipe y’abato muri uyu mukino agera kure cyane hashoboka kuko mu 2000 Cricket yatangira gukinwa mu Rwanda yanditse amateka yo kwitabira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19, "ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023."
Muri uwo mwaka kandi Ishimwe Henriette, ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri Cricket, yatowe nk’Umukinnyi Mwiza w’Ukwezi kwa Werurwe 2023 ku Isi.
Umukino w’Amagare wahinduye isura
Umukino w’amagare ni umwe mu imaze igihe kirekire mu Rwanda dore ko ufite n’irushanwa rya Tour du Rwanda rikinwa kuva mu myaka irenga 35.
Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku rwego rwa 2.2 kugeza mu 2018. Kuva mu 2019, iri rushanwa ryatangiye gukinwa riri ku rwego rwa 2.1.
Uri ni urwego rukomeye kuko uko imyaka ishira indi igataha rigenda ryandika amateka cyane ko no mu mwaka ushize aribwo bwa mbere ryitabiriwe n’amakipe 20.
Si ibyo gusa kandi kuko u Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Shampiyona y’Isi izaba mu 2025. Iyi yakebuye Leta y’u Rwanda itangira imishinga yo kuzamura abana bato bakina uyu mukino harimo na Shampiyona y’abato.
Umukino wa Cricket wateye imbere
Cricket ni umwe mu mikino imaze igihe kirekire kuko wavukiye mu Bwongereza mu Kinyejana cya 16 ariko ukaza kuba mpuzamahanga mu cya 19 gusa mu cya 20 akaba aribwo wageze mu Rwanda.
Mu myaka irindwi ishize uyu mukino wateye imbere ku buryo bukomeye kuko witabiriwe na benshi bituma hanubakwa ikibuga mpuzamahanga cya Gahanga mu rwego rwo kuwongerera agaciro.
Handball twavuga ko ari wo mukino wahiriye u Rwanda mu myaka irindwi ishize kuko mu 2018, Ikipe y’Igihugu y’Abahungu batarengeje imyaka 20 yatwaye umudali wa Zahabu n’igikombe mu irushanwa rya IHF Trophy Zone 5, muri uwo mwaka kandi yitabiriye IHF Trophy Continental Phase yabereye i Kigali, irangiza ku mwanya wa kane muri Afurika.
Mu 2019, amakipe y’Igihugu ya U17 na U19 mu bakobwa yitabiye IHF Trophy Zone yabereye muri Zanzibar atahana umudali wa Bronze.
Amateka yanditswe mu 2022 ubwo Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 yitabiriye bwa Mbere CAN y’abato yabereye mu Rwanda itahana umwanaya wa kabiri ibona na itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya U19 cyabereye muri Croatia.
Triathlon ni intambwe ku bukerarugendo bw’u Rwanda
Triathlon igizwe n’imikino itatu irimo uwo Koga, Gusiganwa ku Maguru no Kugenda ku Igare, ni umwe mu mikino u Rwanda ruhanze amaso mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo binyuze mu Irushanwa rya Ironman 70.3 rumaze gutegura inshuro ebyiri.
Tuvuze imikino yateye imbere ntabwo yasigara inyuma kuko ari umwe mu yazamuye ibendera ry’u Rwanda ndetse mu mwaka ushize ukaba warasize Ishimwe Héritier w’imyaka 20 aciye agahigo ko kuba Umunyarwanda wegukanye iri siganwa ku nshuro ya mbere.
Uyu witezweho kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda kuko ubwo Ironman 70.3 iheruka kuba hitabiriye abaturutse mu bihugu bya Kenya, Australia, u Bubiligi, Canada, Chile, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Czech Republic, u Budage, Misiri, Espagne, u Bufaransa, u Bwongereza, u Buhinde, u Butaliyani, u Buyapani, Kazakhstan, Luxembourg, Mexique, New Caledonia, u Buholandi, Nouvelle Zéalande, Philippines, Pologne, Singapore, Slovenia, Ukraine, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo n’u Rwanda.
Imikino irimo iy’Abafite Ubumuga yateye imbere
Usibye imikino yazamuye izina ku rwego rwo hejuru hari indi yari isanzwe irifite, cyane ko mu rugendo rwo kubaka u Rwanda nyuma yo kurubohora mu myaka 30 ishize habayemo kwita kuri siporo mu buryo bw’umwihariko.
Aha twavuga nka Basketball yateye intambwe ikomeye cyane igakundwa n’abatari bake ariko mu myaka irindwi ishize ikaba yarabaye ikimenyabose kubera amarushanwa akomeye ategurwa na FIBA harimo na Basketball Africa League (BAL).
Undi mukino wateye intambwe mu myaka irindwi ishize ni Handball kuko amakipe y’Igihugu cyane cyane ay’abato batarengeje imyaka 18, 19 na 20 bitwaye neza mu marushanwa akomeye ndetse bagakora amateka yo kwitabira bwa mbere igikombe cy’Isi.
Umukino wa Sitting Volleyball wazamuye urwego kuko Ikipe y’Igihugu y’Abagore yabonye itike yo gukina Imikino Olempike ya Tokyo 2020 ndetse yegukana na Shampiyona nyafurika yabereye i Kigali muri 2019.
Imikino y’abafite ubumuga kandi ntiyasize inyuma abafite ubwo mu mutwe kuko begukanye imidali mu Gikombe cy’Isi cyabereye mu Budage “2023 Special Olympics World Summer Games” harimo uwa Zahabu watwawe na Irafasha Patience muri Bocce n’uwa Feza wegukanywe n’Ikipe y’Umupira w’Amaguru.
Ni ku nshuro ya mbere kandi abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bafite Ubumuga babonye amakipe hanze y’u Rwanda kuko Gatete Fidele, Imanirutabyose Patrick na Ntambara Jean Paul bagiye gukina muri Shampiyona ikomeye ya Turukiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!