00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: U Rwanda rwatsinze Malawi rwiyongerera amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 November 2022 saa 12:01
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda muri Cricket yatsinze Malawi amanota 159-97 mu mukino wa yo wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ni umukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Ugushyingo 2022.

U Rwanda ni rwo rwatangiye rukubita udupira ’Batting’, Malawi itombora gutangira idutera ’Bowling’.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 159 muri Overs 20 mu gihe Malawi yari yasohoye abakinnyi bose barwo ibizwi nka ’All out Wickets’.

Mu gice cya kabiri Malawi yasabwaga kubona amanota 160 kugira ngo itsinde uyu mukino gusa ntibyayoroheye kuko abasore b’u Rwanda barinze amanota bari bashyizeho ndetse banasohora abakinnyi ngenderwaho ba Malawi hakiri kare cyane byatumye rukomeza kuyobora uyu mukino.

Uyu mukino ntiwigeze urangira kuko hahise hagwa imvura umusifuzi awuhagarika, Malawi imaze gutsinda amanota 97 gusa mu gihe abasore b’u Rwanda bari bamaze gusohora abakinnyi umunani ba Malawi.

Icyo gihe Malawi yari isigaje gukina overs eshatu n’agapira kamwe.

Hahise hiyambazwa itegeko rya DL Method (Duckworth Lewis Method) rikoreshwa iyo habaye impamvu ituma umukino uhagarara utarangiye, hanyuma bakagendera ku manota na Wickets buri kipe yashyizeho.

Hemejwe ko u Rwanda rwatsinze umukino ku kinyuranyo cy’amanota 41.

Intsinzi u Rwanda rwabonye ni iya kabiri muri uru rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Ku wa Kane, tariki 17 Ugushyingo 2022, ni bwo u Rwanda rwatsinze Botswana amanota 108-106 mu mukino uyifungura..

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Mbere kuri stade ya Gahanga, Malawi yari yatsinze Mali ku kinyuranyo cy’amanota 74.

Mu yindi mikino, Kenya yatsinze Lesotho amanota 267-70, Saint Helena itsinda Seychelles amanota 125-123.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki 24 Ugushyingo 2022 ikina na Seychelles na Mali, imikino yose izabera muri IPRC Kigali.

Imikino iteganyijwe ku wa Kabiri, tariki 22 Ugushyingo 2022

  Botswana vs Mali [9:30, Stade y’i Gahanga]

  Malawi vs Seychelles [13:45, Stade y’i Gahanga]

  Lesotho vs Saint Helena [9:30, IPRC Kigali]

  Saint Helena vs Mali [13:45, IPRC Kigali]

Umukino wahagaze Malawi imaze gutsinda amanota 97
Imvura nyinshi yaguye yatumye umukino utarangira
Abasore b'u Rwanda bishimira intsinzi babonye ku mukino wabahuje na Malawi
U Rwanda rwatsinze Malawi rwiyongerera amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi muri Cricket
Kuri Stade ya Gahanga hari abafana benshi bakurikiranye uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages