00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cristiano Ronaldo agiye kubaka Hotel ifite ibyumba 174 muri Afurika

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 15 February 2019 saa 10:22
Yasuwe :

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo, agiye kubaka Hotel y’inyenyeri eshanu mu Mujyi wa Marrakesh muri Maroc, igihugu cya mbere cya Afurika ashoyemo imari nyuma yo kubaka Hotel ebyiri iwabo muri Portugal.

Kuva mu 2016, Cristiano Ronaldo dos Santos Alveiro yatangiye umushinga wo kubaka Hotel mu bice bitandukanye by’Isi afashijwe n’ikigo gicunga za Hotel 92 ku migabane itandukanye y’Isi ‘Pestana Hotel Group’.

Ronaldo yafashe umwanzuro wo kubaka iyi Hotel muri Maroc nk’igihugu rukumbi cya Afurika akunze kuruhukiramo, aho asura inshuti ye magara, umukinnyi w’iteramakofe, Badr Hari.

Iyi hotel izitwa ‘Pestana CR7 Hotel’ izaba ifite ibyumba 174, restaurants ebyiri n’ibyumba by’inama bibiri. Kurara mu cyumba kimwe cy’iyi Hotel izuzura mu ntangiriro za 2020 bizaba ari ama-Euro 200.

Jose Roquette ushinzwe iterambere muri Pestana Hotel Group izafasha Cristiano kubaka no gucunga iyi Hotel, yatangaje impamvu bahisemo kubaka muri Maroc.

Ati “Umujyi wa Marrakesh muri Maroc ni umujyi mwiza, ukunzwe kandi ukurura ba mukerarugendo benshi. Ni umujyi ubereye ibikorwa byacu kuko imiterere yawo yorohera ubucuruzi bwa Hotel n’amaduka akomeye.”

Pestana CR7 Hotel igiye kubakwa muri Maroc ni iya gatatu nyuma y’izindi ebyiri zubatswe mu kirwa cya Madeira aho Ronaldo avuka no mu Murwa Mukuru wa Portugal, Lisbon.

Ronaldo asanganywe Hotel ebyiri muri Portugal
Ronaldo yahisemo kubaka mu mujyi uvukamo inshuti ye magara, Badr Hari ukina iteramakofe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages