00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daniil Medvedev yaheze i Dubai kubera intambara

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 March 2026 saa 09:08
Yasuwe :

Umukinnyi w’umunyabigwi mu mukino wa Tennis, Daniil Medvedev, yaheze mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyuma y’ibitero byo kwihorera kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iran yagabye kuri uyu mujyi.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, ni bwo Daniil Medvedev yegukanye irushanwa rya Dubai Tennis Championships, atsinze Tallon Griekspoor wikuye mu mukino kubera imvune.

Nyuma yo kwegukana uyu mukino, icyari gikurikiyeho ni urugendo rw’abakinnyi bose bari baturutse hanze y’iki gihugu bagiye gukina iri rushanwa, ariko bamwe baragiye abandi ntibyabakundira.

Medvedev wigeze kuba nimero ya mbere ku Isi ni umwe mu batarabonye uko bagenda, kuko igihe yari kugendera ibibuga by’indege muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byari byamaze gufungwa ku mpamvu z’umutekano utameze neza mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Aganira n’ikinyamakuru cyo mu Burusiya, Tennis Uptodate, uyu mukinnyi yagaragaje ko ari mu gihirahiro nyuma y’uko aheze muri iki gihugu mu buryo atari yateganyije.

Ati “Ibintu byabaye ntabwo bisanzwe, ariko ni ukubera ko ikirere cyafunzwe. Ntabwo tuzi igikurikiraho ku buryo twava hano. Ntiwamenya niba ari iby’igihe gito cyangwa ari igihe kirekire.”

“Turategereje ngo turebe ikiba mu masaha ari imbere cyangwa mu minsi iri imbere, kuko amakuru turi kubona ni ayo kwigiza inyuma amatike y’indege twari dufite.”

Abandi bakinnyi bakomeye baheze muri iki gihugu ni Umurusiya Andrey Rublev, Umuholandi Tallon Griekspoor, Umunya-Croatia Mate Pavic, Umunya-Finland Harri Heliovaara n’Umwongereza Henry Patten.

Ababashije kugenda mbere y’uko ikirere gifungwa harimo nimero ya munani ku Isi, Felix Auger, wageze no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azakinira irushanwa rya Indian Wells.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero kuri Iran, ibitero byanahitanye uwari Umuyobozi w’Ikirenga wayo, Ayatollah Ali Khamenei n’abandi bayobozi batandukanye muri icyo gihugu.

Nyuma y’ibyo bitero, Iran mu kwihimura yahise irasa mu bihugu bituranye bisanzwe ari inshuti z’akadasohoka za Amerika, bikagira n’ibirindiro by’ingabo zayo.

Ibyo birimo na UAE yaberagamo iri rushanwa mpuzamahanga, bigatuma ifunga ikirere cyayo hari bamwe batarava muri icyo gihugu.

Daniil Medvedev yaheze i Dubai kubera intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages