Ibi byatangarijwe mu kiganiro Tele10 Group ihagariye DSTV mu Rwanda yagiranye n’abanyamakuru kuwa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2022, ku cyicaro cyayo giherereye ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali.
Iki gikombe cy’Isi kizaba kiri kuba ku nshuro yacyo ya 22, hazakinwa imikino 64 yose izaca kuri DStv ku mashene yayo ya SuperSports agera ku 10. Ibi byose kandi biri ku biciro bizaba biri hasi mu gihe cy’igikombe cy’Isi kuva tariki ya 20 Ugushyingo, kugeza 18 Ukuboza 2022. Bikazakomeza na nyuma y’iki gikombe.
Ubuyobozi bwa DStv bwavuze ko bugiye korohereza abafatabuguzi bayo kuzakurikirana iyi mikino kandi ku giciro gito ugereranyije n’ibiciro bisanzwe.
Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Group - DStv Rwanda, Muhirwa Augustin, yavuze ko ari yo yonyine izerekana imikino yose y’igikombe cy’isi, kandi mu mashusho meza azaba agararaga kuri SuperSports zose zisanzwe zicaho imikino.
Ati "DStv yinjiye mu gikombe cy’Isi kandi izerekana imikino yose kuva kuwa mbere kugera kuwa nyuma. Nk’uko mubizi DStv ni ubukombe bityo niyo yonyine ifite uburenganzira bwo kwerekana imikino yose uko yakabaye mu mashusho meza mumenyereye, ku ifatabuguzi rya Compact.”
Kubera ko DStv ariyo yonyine izerekana iyo mikino mu Rwanda byatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo kugabanya ibiciro kugira ngo buri munyarwanda wese agire amahirwe yo kureba iyi mikino bimworoheye.
Ati “ Twararebye dusanga buri wese mu Rwanda agomba kugerwaho n’ibyo byiza agatunga DStv. Niyo mpamvu twafashe umwanya tugatekereza ku kugabanya ibiciro tukabishyira kuri 36,300, mu gihe cy’imikino y’igikombe cy’Isi. Muri ayo mafaranga uzajya ubona ‘Decodeur’, igisahane cyayo n’ibindi byose bijyana ndetse ukanahabwa n’ifatabuguzi ry’ukwezi rikwemerera kureba iyi mikino yose y’igikombe cy’isi.”
Yakomeje avuga ko na nyuma y’igikombe cy’isi ibi biciro bizakomeza ndetse ko bafitiye Abanyarwanda ibyiza byinshi babahishiye.
Muhirwa yabwiye itangazamakuru ko bafite ababahagarariye mu gihugu cyose muri buri Karere kandi ko igiciro kidahinduka aho waba uri hose mu Rwanda. Ndetse ko umuntu ashobora kwishyura akoresheje telefone ye amashusho agahita yijyanamo.
Ibihugu 32 bizesurana kuva tariki ya 20 Ukwakira 2022, kugeza 18 Ugushyingo 2022. Umukino ubanza uzahuza ikipe y’igihugu ya Qatar na Ecuador.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!