Nyuma y’uko abakoresha ikibuga mpuzamahanga cya Golf i Kigali bakomeje kwiyongera, abatari bake na bo bakomeje gutangazwa n’inzu igezweho yakirirwamo abakina Golf izwi nka ‘Club House’.
Iyi nyubako iri ku rwego rwo hejuru ni imwe mu bigize icyiciro cya mbere cy’Umushinga wa Kigali Golf Resorts & Villas, kuko ifite ubushobozi bwo kuba yakwakira ibikorwa byose bigendanye n’umukino wa Golf.
Ikibuga n’inyubako biri kumwe n’ikindi kibuga cya Tennis, umuhanda wo kwirukiraho (running trail), Piscine, iduka ririmo imyambaro y’abakinnyi ba Golf na Tennis, inkoni za Golf, ibikapu bya Golf, imipira yo gukina n’ibindi.
Club House ifite agaciro k’arenga miliyari 32 Frw, igira ahakorerwa indi myitozo ngororamubiri ‘Gym’, aho gufatira amafunguro, aho gukorera inama zitandukanye ariko zidahuza abantu benshi n'ibindi.
Ni yo yakiriye inama yahuje Perezida Kagame n'abajyanama be mu minsi ishize.
Iyi nyubako iteye amabengeza ifite sauna n’umwanya wahariwe kwitunganya w’abakinnyi, kandi byose biri ku rwego rwo hejuru dore ko hasurwa cyane n’abanyamahanga.
Club House iherereye i Nyarutarama mu nkengero z'ikibuga cya GolfAbanyamahanga batuye mu Rwanda kandi bakina Golf bari mu bayikoresha cyaneClub House ni inyubako ishimwa n'abagenderera Kigali Golf Resorts & VillasAmarembo ya Club House agaragara neza ukiyakubita amasoImitako ni kiri mu byitaweho cyane muri Club HouseUri muri iyi nyubako aba yitegeye ikibuga cya Golf na cyo kigaragara nezaAbakunzi ba Golf batari mu kibuga bahagarara muri Club House bakitegereza bagenzi babo bari gukinaGym ya Club House irimo ibikoresho byo ku rwego mpuzamahangaIcyumba cyahariwe inama muri Club HouseIfite ibyumba bitegurwa bigahuriza hamwe abari mu nama zidahuje abantu benshiAho abakinnyi ba Golf baruhukira bakiva mu kibugaPisine ya Club House iri mu byishimirwa n'abahagendereraPiscine igaragara neza no mu masaha y'ijoroAho abakinnyi bashobora kujya gukorera SaunaUmwanya ukorerwamo Massage urasa neza ku buryo budashidikanywahoIbyangombwa byose biba biteganyijwe aho abakinyi bitunganyirizaUmwanya abakinnyi bambariramo mbere yo kujya mu kibugaUmwanya wahariwe abifuza kunywa ku gatabi mu buryo bwiyubashyeClub House ifite umwanya wakwakirirwamo abantu bafata amafunguroClub House ifite umwanya wasangamo ibyo kunywa byoseUmwanya abakinnyi bambariramo mbere yo kujya mu kibugaClub House ni yo yabereyemo inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida yayobowe na Perezida KagameClub House ifite umwanya uhagije ushobora gutegurwa ukakira ibirori bikomeyeUri gukorera siporo mu nzira yabugenewe iri hafi y'ikibuga cya Golf, aba areba iyi nyubako
Ibitekerezo 0