Iyi Shampiyona ya Basketball ikinwa n’abafite ubumuga bicaye mu tugare, yasojwe hakinwa imikino ya nyuma mu bagabo n’abagore, ariko muri iki cyiciro cya mbere hakinirwa n’umwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’abagore, Ikipe ya Gasabo yatsinze Kicukiro amanota 10-8, yongera kwisubiza igikombe.
Mu bagabo, igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka cyegukanywe na Eagles yatsinze Kicukiro amanota 28-21 ku mukino wa nyuma.
Muri iki cyiciro kandi, hakinwe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu aho wegukanywe na Musanze yatsinze Indangamirwa amanota 30-26.
Mu mwaka w’imikino ushize, Ikipe ya Kicukiro yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu Bagabo, Gasabo icyegukana mu Bagore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!