Imikino yabimburiwe na Police FC ihagarariye Igipolisi cy’u Rwanda yatsinze Rukinzo FC y’u Burundi, ibitego 3-1 mu mukino ufungura iya EAPCCO.
– Uko imikino yagenze ku munsi wa kabiri
Imikino ihuza abapolisi bo mu bihugu bigize Umuryango w'abayobozi ba Polisi mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO) yakomeje ku wa Gatatu, tariki ya 22 Werurwe, hakinwa umukino w'intoki wa Volleyball, gusiganwa ku maguru, iteramakofe, netball na darts.
Mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru muri metero 1500 mu bagabo no mu bagore, Ikipe ya Polisi y'u Rwanda yitwaye neza aho Ingabire Victor na Jeanne Gentille Uwizeyimana basoje ku mwanya wa gatatu mu byiciro byombi.
Kuri uwo munsi Polisi y'u Rwanda yatsindiye kuzahatanira umukino wa nyuma muri metero 100 mu bagabo na metero 200 mu bagore. Ni mu gihe Ikipe ya Polisi ya Kenya yegukanye umudali wa zahabu rugikubita mu mukino wo gutera ingasire mu bagore, Uganda yegukana uwa feza n’uw’umuringa.
Mu bagabo, Ikipe ya Polisi ya Kenya yahise itwara uwa zahabu na feza naho Polisi ya Tanzania itwara uw’umuringa. Polisi ya Ethiopia yari itarabona umudali n’umwe yabaye iya gatatu mu gusiganwa ku maguru muri metero 1000 mu bagore yegukana umudari wa bronze, Ikipe ya Polisi ya Kenya yegukanyemo uwa zahabu n'uwa feza.
Mu mukino w’intoki wa Volleyball, Ikipe ya Polisi ya Kenya yatsinze Polisi y'u Burundi amaseti 3-1. Ni umukino wari ukomeye, Kenya yegukanye iseti ya mbere ku manota 25-20, u Burundi butsinda ikurikiyeho kuri 25-18
Polisi ya Kenya yaje kongera imbaraga itsinda izindi ebyiri zisigaye ku manota 25-20 na 25-18.
Imikino y’Iteramakofe yahereye muri ¼ mu bafite ibilo 63.5. Uwegukanye intsinzi ya mbere ni Raymond Mugisha wa Polisi ya Uganda akurikirwa na Hassan Murenzi wa Polisi y'u Rwanda.
Mu cyiciro cy'abafite ibilo 60 ku mwanya wa mbere haje Mululeta wa Polisi yo muri Ethiopia, ku mwanya wa kabiri haza Joseph Shigali wo muri Polisi ya Kenya.
Polisi ya Kenya kuri uyu munsi yakomeje kwitwara neza mu cyiciro cy'ibilo 75 Ethan Maina yitwara neza, akurikirwa na Emmanuel Mugisha wa Polisi y'u Rwanda.
Mu cyiciro cy'ibilo 75 ku mwanya wa mbere haje Ssemuju David wa Polisi ya Uganda, ku mwanya wa Kabiri haza Ouma George wa Polisi ya Kenya. Icyiciro cy'ibilo 48 cyegukanywe na Samuel Alemin wa Polisi ya Sudani y'Epfo na Businge Champion Miraga wa Polisi ya Uganda.
Mu mukino wa Darts ntabwo wigeze uhira Abanyarwanda kuko batsinzwe na Uganda ibitego 32-6, Polisi ya Kenya na yo itsinda iya Tanzania ibitego 20 kuri 16.
– Uko imikino yagenze ku munsi wa Gatatu w’imikino
Uyu munsi wahiriye amakipe yo mu Rwanda kuko Polisi yarwo ku wa Kane, tariki ya 23 Werurwe 2023, yegukanye imidali itandatu ya zahabu na feza mu mukino wa Taekwondo.
Abegukanye imidali mu bagabo bari munsi y'imyaka 30 ni Yvan Mucyo naho mu bayirengeje Jean Marie Vianney Muhire yitwara neza. Umurerwa Nadège na Ndacyayisenga Aline na bo mu bagore bahigika bagenzi babo.
Nyuma yo kwitwara neza kw’Abanyarwanda ku giti cyabo, muri rusange Ikipe y'u Rwanda yegukanye umudali wa zahabu mu Mukino wa Taekwondo.
Kuri uyu munsi kandi harongeye haba umukino wo gusiganwa ku maguru muri metero 5000. Imanizabayo Emelyne yahise yegukana umudali wa feza.
Kuri uyu munsi kandi habaye umukino wa Basketball ari na wo wa mbere wari ubaye kuva irushanwa ryatangira. Imbere ya Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, ku kibuga cya Lycée de Kigali, Polisi y'u Rwanda yanyagiye iya Tanzania amanota 112-41.
Muri BK Arena naho habereye Volleyball, u Rwanda rubona indi ntsinzi nyuma yo kunyagira Kenya amaseti 3-0. Iya mbere yarangiye ari 25-22, iya kabiri 25-20 naho iya gatatu iba 25-12.
Mu iteramakofe umukinnyi w’Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Zackalia Niyonagize yatsinze Shaffi Bakari wa Kenya, Patrick Ndayishimiye na we atsinda Okumu Jalaibe wo muri Sudani y'Epfo mu cyiciro cy'ibilo 75.









Ibitekerezo 0