Irushanwa rya Euro 2024 riri kubera mu mijyi yo mu Budage rigeze aho rikomeye kuko amakipe y’ibigugu ari guharanira gusohoka mu matsinda kandi neza.
Abafana b’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza barenga ibihumbi 50 bamaze kugera mu mujyi wa Cologne, aho bategereje umukino uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024.
Aba bose bakomeje gutungurwa no kuba utubari twose twari twigabijwe n’abafana ba Écosse bakinnye na Hungary ku Cyumweru ndetse bakamara inzoga zose.
Umwe mu bafite akabari muri uyu mujyi yabwiye ikinyamakuru The Sun ko uburyo babonye abafana bari kunywamo inzoga budasanzwe bityo bifuza ko izikorwa zakwiyongera.
Ati “Kuva abafana ba Ecosse bagera muri uyu mujyi twahise tubona ko inzoga zizaba nke kandi niko byagenze, abongereza bashobora kubura izo banywa. Inganda nizigerageze zongere ingano y’izo zikora.”
U Bwongereza buyoboye Itsinda C n’amanota ane ndetse bugasabwa gutsinda umukino bugakomeza muri ⅛.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!