Muri FEASSSA 2022, imikino imwe igeze ku munsi wa nyuma w’iy’amatsinda mu gihe indi iri muri ½.
ADEGI Gituza iri mu makipe ahagarariye u Rwanda muri iyi mikino ni yo ya mbere yageze ku mukino wa nyuma muri Handball.
Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda ES Kigoma na yo yo mu Rwanda ibitego 28 kuri 26 mu mukino w’ishiraniro wabaye ku wa 20 Nzeri 2022.
ADEGI Gituza izahura na Dynamic yo muri Uganda ku wa Kane, tariki 22 Nzeri 2022, mu mukino wa nyuma.
Iyi kipe yo mu Rwanda ni yo ifite igikombe giheruka mu 2019 ari nabwo iyi mikino yaherukaga kuba.
ES Kigoma yatsindiwe muri ½ izakina Hospital Hills yo muri Uganda ku mukino w’umwanya wa gatatu na wo uteganyijwe ku wa Kane.
Andi makipe ahagarariye u Rwanda arakomeza gukina kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, mu mikino ya ½.
Muri Basketball, Lycée de Kigali iracakirana n’amakipe yo muri Uganda aho mu bahungu ikina na Bethel mu gihe mu bakobwa yisobanura na St Noa.
Muri Volleyball, imikino na ho igeze muri ½, u Rwanda ruhagarariwe na IPRC Kigali iri bukine na Kwanthanze yo muri Kenya mu bakobwa mu gihe ESSA Nyarugunga ikina na Namugongo yo muri Uganda mu bahungu.
Muri iyi mikino amakipe ahagarariye u Rwanda mu mupira w’amaguru ni yo yitwaye nabi, kuko ari gukina imikino yo guhatanira gusoza mu myanya.
Mu bahungu ES Gatiza irakina na Kiwila yo muri Tanzania n’aho mu bakobwa IP Mukarange ikine na Alliance yo muri Tanzania.
– Uko imikino yagenze ku wa Kabiri, tariki 20 Nzeri 2022
Muri Handball yari igeze muri ½, amakipe yo mu Rwanda ni yo yawuhuriyeho. ADEGI Gituza yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda ES Kigoma ibitego 28-26.
Mu bakobwa, Kiziguro Secondary School yatsinze Kamusinga yo muri kenya, ibitego 20-14.
Muri Volleyball, ESSA Nyarugunga yatsinze Bomba Mzinga yo muri Tanzania amaseti atatu ku busa, mu gihe abakobwa ba IPRC Kigali batsinzwe na Kaseson yo muri Kenya, amaseti 3-1.
Wari umunsi amakipe yo muri Kenya yibasiye ayo mu Rwanda cyane kuko no muri Table Tennis, Kenya yatsinze u Rwanda amaseti 3-2.
Byakomereje mu mupira w’amaguru nabwo amakipe yo muri Kenya yatsinze ayo mu Rwanda mu byiciro byombi.
Highway Secondary school yatsinze ES Gasiza ibitego 3-2 mu bahungu, Dagoretti Mixed Secondary School itsinda IP Mukarange ibitego 3-1 mu bakobwa.
U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 152 bagabanyije mu makipe 12, akubiye mu mikino itandatu irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, Tennis de table no gusiganwa ku maguru.
Ibihugu bigize FEASSSA ni Uganda, Rwanda, Burundi, Zanzibar, Kenya, Tanzania na Sudani y’epfo. Iyi mikino yaherukaga kuba 2019 mbere y’icyorezo cya Covid 19
Amarushanwa ya FEASSSA ari gukinwa ku nshuro ya 19, ayo muri uyu mwaka azasozwa tariki 23 Nzeri 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!