Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015 ni bwo hakinwe imikino ya ½ cy’irangiza mu mikino yose ikinwa muri FEASSA ndetse n’umukino wan yum amuri Rugby, iki gikombe kikaba cyahise kinegukanwa na Ste Famille yo mu Rwanda.
Kenya iza ku isonga ry’amakipe menshi ahatanira ibikombe, aho icyo gihugu gifite amakipe 6 mu mikino ya nyuma hatabariwemo abakinnyi basiganwa ku maguru. U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri n’amakipe 4 ndetse n’indi imwe yamaze kwegukana igikombe, mu gihe Uganda yo ifite amakipe 5 ku mikino ya nyuma.
Imwe mu mikino ya ½ yakinwe:
Netball:
St. Mary’s, Kitende (Ug) 60 – 29 Kibuli (ug)
Exodus (Ug) 34 – 32 London College (Ug)
Volleyball (Abakobwa)
Kwanthanze (Ke) 3 - 0 Kosirai (Ke)
GS Indangaburezi (Rw) 3-1 Lugulu (Ke)
Handball (Abakobwa)
Gombe (Ug) 20 – 18 Apega (Rw)
Kamusinga (Ke) 23 - 24 ES Mukingi (Rw)
Basketball (Abakobwa)
Shimba Hills (Ke) 55 - 44 St. Brigids (Ke)
St. Mary’s, Kitende (Ug) 68 - 66 LDK (Rw)
Umupira w’amaguru (Abakobwa)
ECOTEC (Bu) 2 (Penaliti 6)-2 (penaliti 5) Makongo (Tz)
ES Mutunda (Rw) 0 - 3 Wieeta (Ke)
Guhatanira imyanya ya 3:
Netball (Ikinwa n’abakobwa gusa):
Kibuli (Ug) vs London College (Ug) 9.00am
Volleyball
Abahungu: Joseph’s (Rw) vs St. Mary’s, Kitende (Ug) 9.00am
Abakobwa: AIC Kosirai (Ke) vs Lugulu (Ke)
Handball
Abakobwa: Kamusinga (Ke) vs Apega (Rw) 9.00am
Abahungu: Lubiri (UgO vs Kibuli (Ug) 9.00am
Basketball
Abahungu: Makongo (Tz) vs Eteni (Rw) 9.00am
Abakobwa: St. Brigids (Ke) vs LDK (Rw) 9.00am
Football
Abahungu: St. Mary’s, Kitende (Ug) vs LT Gitega (Bu) 9.00am
Abakobwa: Makongo (Tz) vs ES Mutunda (Rw) 9.00am
Imikino ya nyuma:
Netball
St. Mary’s, Kitende (Ug) vs Exodus (Ug) 10.30am
Volleyball (Abahungu)
Rusumo (Rw) vs Malava (Ke) 11.00am
Volleyball (Abakobwa)
Kwanthanze (Ke ) vs GS Indangaburezi (Rw) 10.00am
Handball (Abahungu)
Kigoma (Rw) vs St. Peter’s (ke) 10.00am
Handball (Abakobwa)
Gombe (Ug) vs ES Mukingi (Rw) 9.00am
Basketball (Abahungu)
ETG Nyakabiga (Bu) vs Upper Hill (Ke) 12.00pm
Basketball (Abakobwa)
Shimba Hills (Ke) vs St. Mary’s, Kitende (Ug) 11.00am
Umupira w’amaguru (Abahungu)
Alliance (Tz) vs Masaka (Ug) 2.00pm
Umupira w’amaguru (Abakobwa)
ECOTEC (Bu) vs Wiyeta (Ke) 12.00pm
Imikino ya FEASSA yashyizweho mu rwego rwo gushimangira ubusabane hagati y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yo mu bihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community/EAC), aho Minisiteri zifite Uburezi mu nshingano ziyemeje gufasha amashuri yo muri ibyo bihugu gushyiraho impuzamashyirahamwe ya siporo mu mashuri bise “Federation of East Africa Secondary Schools Sports Associations (FEASSSA)” igahuza amashyirahamwe ya siporo mu mashuri y’ ibihugu bigize uwo muryango.
Amarushanwa ya FEASSA yabereye mu Rwanda uyu mwaka, aheruka akaba yari yabereye muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO