Iyi Mikino ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba iri kubera mu Mujyi wa Kakamega, yakinwe ku munsi wayo wa wa gatandatu mu gihe wari umunsi wa mbere ku bakina Imikino Ngororamubiri.
Muri iki cyiciro, u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 10 bari kurushanwa mu ntera zitandukanye ndetse umunani muri bo bakinnye kuri uyu wa Kabiri naho abandi babiri ari bo Niyigaba Diocles usiganwa metero 3000 na Ntawuvuguruzimana Pélagie usiganwa metero 5000, bombi bazakina ku wa Gatatu.
Mu bakinnye kuri uyu wa Kabiri, bane bakomeje ku mikino ya nyuma ni Ishimwe Yves muri metero 400, Mutuyimana Esther muri 100, Niyonsaba Tabitha muri 200 aho akina no gusimbuka, na Tuyishime Eric muri 200.
Imikino yabereye ku kibuga cy’ubwatsi cya Vihiga, mu bilometero 15 uvuye muri Kakamega, nyuma y’uko Bukungu International Stadium yarimo amazi kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa Kabiri.
Abakinnyi batahiriwe n’uyu munsi wa mbere mu Mikino Ngororamubiri ni Ugiramahirwe Robert utasoje muri metero 5000, Tuyishime Eric wakuwe mu isiganwa rya metero 100 kubera guhaguruka mbere, Iradukunda Angélique muri metero 200 na 400, na Nyirambarushimana Jeanne d’Arc muri metero 3000.
Abo biyongeraho Sibomuremyi Ephrem utahiriwe muri metero 1500 ariko akaba azakina metero 800 ku wa Gatatu.
Umunsi wa gatandatu wa FEASSSA 2025 wasize kandi amakipe abiri y’u Rwanda abimburiye andi kubona itike ya ½.
Iya mbere ni ADEGI muri Handball y’abahungu aho yabigezeho itsinze Kilombero SS yo muri Tanzania ibitego 20-18, ifata umwanya wa kabiri mu Itsinda B mu gihe izakina umukino usoza na Manyatta yo muri Kenya, ndetse kuwutsinda bikayihesha kuzamuka ari iya mbere.
Ikipe ya kabiri ni ITS Kigali muri Basketball y’abahungu, na yo yabigezeho nyuma yo gutsinda Dagorethi SS yo muri Kenya amanota 91-71 mu mukino wararanye, ndetse na AMUS College yo muri Uganda amanota 74-56.
Muri rusange, amakipe y’u Rwanda yakinnye imikino 16 kuri uyu wa Kabiri, abona intsinzi esheshatu mu gihe yatsinzwe imikino icyenda, anganya umwe.
Kuri ubu amakipe yamaze kumenya ko azahatanira imyanya nyuma yo kutagera muri ½ ni E.SC. Nyamagabe muri Handball y’abakobwa, PSSB mu mupira w’amaguru w’abakobwa, GS Ste Marie Reine Kabgayi muri Basketball y’abahungu, Gitisi TSS muri Rugby y’abahungu na GS Gahini muri Netball ikinwa n’abakobwa.
Mu makipe asigaye harimo agisigaje imikino y’amatsinda ku buryo ashobora kugera muri ½ cyangwa akaba yahatanira imyanya.
Imikino ya ½ izatangira ku wa Gatatu mu byiciro bimwe nka Basketball y’abahungu mu gihe biteganyijwe ko imikino yose ya nyuma izarangira ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!