00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Federasiyo z’imikino mu gihirahiro cy’aho zizerekeza kubera ivugururwa rya Stade Amahoro

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 21 June 2018 saa 08:36
Yasuwe :

Mu gihe biteganyijwe ko vuba aha hagiye gutangira imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yatangaje ko kugeza ubu amashyirahamwe y’imikino ayikoreramo ataramenya aho azimukira.

Ibi Uwacu yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane, tariki 21 Kamena 2018, cyibanze kuri gahunda y’igihe kirekire n’ibikorwa bitandukanye iyi minisiteri iteganya gukora.

Yavuze ko hari ubusabe bw’izo federasiyo bwo gukomeza imikoranire no kubafasha mu bikorwa birimo no gushaka aho zazimukira mu gihe cy’imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro ariko kuri ubu hakaba hari impungenge n’igihirahiro ku ho zizerekeza kuko bitazashoboka kuzibonera aho zikorera zose nubwo biteguye gukomeza kuzifasha uko bashoboye.

Yagize ati “Byari bitworoheye kubabonera aho bakorera muri stade kuko dufite ibiro bihagije, twari dufite umwanya uhagije. Ubu rero imirimo yo gusana nitangira, natwe tuzimuka. Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire (RHA) gishinzwe gushakira abakozi ba leta aho bakorera, kizashakira minisiteri aho ikorera ariko za federasiyo ni abafatanyabikorwa.”

Yakomeje agira ati “Aho dukorera turamutse tugiye gukodesha, ntabwo byatworohera gukodeshereza za federasiyo. Ntabwo bizakunda. Turamutse tubonye indi nyubako ya leta iri ahantu bashobora kubona aho bakorera batishyuye rwose, byaba natwe bidushimishije.”

Minisitiri Uwacu yavuze ko indi shusho y’icyakwigirwa muri ibi ari ukubwira za federasiyo z’imikino gutangira kwiga no kurebera hamwe uko zabaho leta iramutse itabafasha kuko nk’imiryango yavutse iriho kandi ihamye ikintu cya mbere cyo gukora ari ugushaka aho ibarizwa.

Ati “Tuzabafasha uko tuzabishobora ariko ntabwo aho tuzimukira tuzabasha kubona ibiro nk’ibyo twari dufite muri stade kandi twabibateguje hakiri kare barabizi […] Byumvikane neza ko tutazashobora kubonera abo bantu bose aho bakorera nk’uko byari bimeze hano.”

Uwacu yavuze ko umushinga wo kubaka Stade Amahoro uzasiga igice kinini cy’aho abantu bicara gisakawe ndetse hakazakorwa n’indi mirimo yo kuvugurura mu biro biyirimo n’ahakenewe gukorwa bundi bushya hagakorwa.

Usibye iyo stade igiye kuvugururwa hari n’umushinga wo kuvugura ‘Petit Stade’ ikagurwa ku buryo umubare w’abantu bashobora kwicaramo wiyongera, hanyuma ikanazamurirwa igisenge hejuru kugira ngo hubahirizwe ibipimo mpuzamahanga kuko hari amarushanwa u Rwanda rutemererwaga kwakira hagendewe kuko iteye ubu.

Indi nkuru wasoma: Ibice byose bya Stade Amahoro bigiye gusakarwa

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne mu kiganiro n'itangazamakuru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages