Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe 2026, ni bwo mu muhanda wa Melbourne Grand Prix Circuit muri Australia hakiniwe isiganwa rya mbere rya Shampiyona ya Formula 1 ya 2026.
Ni isiganwa ryabaye nta nkomyi, nyuma y’uko byavugwaga ko riza kugaragaramo ibibazo byinshi kubera ko bamwe mu bakinnyi n’amakipe yabo bari babuze uko bagera muri iki gihugu kubera ingendo zahagaritswe muri bimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Byarangiye bamwe bakoresheje indege zabo bwite, bagera aho isiganwa ryabereye, ndetse amakipe yose uko ari 11 harimo na Cadillac nshya mu irushanwa, aritabira. Andi ni Alpine, Aston Martin, Audi, Cadillac, Ferrari, Haas, McLaren, Mercedes, Racing Bulls, Red Bull Racing na Williams.
Mu gihe haburaga iminota 40 ngo isiganwa ritangire, Oscar Piastri ukinira McLaren yageze ku ikorosi rya kane akora impanuka yatumye imodoka ye yangirika ku gice cy’imbere ndetse no ku ipine.
Iyi kipe yatakaje uyu mukinnyi wabaye uwa gatatu mu mwaka ushize wa Formula 1, isigaranamo Lando Norris wagombaga kugerageza kwitwara neza, dore ko ari we wegukanye Formula 1 mu 2025, ariko yatunguwe yisanga ku mwanya wa gatanu.
Iri siganwa ryegukanywe na George Russell ukinira Mercedes, akurikirwa na Andrea Kimi Antonelli bakinana, ndetse ahita anayobora urutonde rwa Shampiyona ya Formula 1 ya 2026.
Charles Leclerc ukinira Ferrari yabaye uwa gatatu, mu gihe Lewis Hamilton warahiriye kwandika amateka yo gutwara shampiyona y’uyu mwaka, akaba uwa mbere uyitwaye inshuro umunani mu mateka, yabaye uwa kane.
Formula 1 izakomeza mu cyumweru gitaha, ubwo izaba iri mu muhanda wa Shanghai International Circuit, hakinwa Chinese Grand Prix mu Bushinwa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!