Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026, ni bwo ubuyobozi bwa PFL bwashyize hanze itangazo rivuga ko bwatandukanye n’uyu mugabo nyuma y’imyaka itatu bakorana.
Francis Ngannou yari yarahawe amasezerano na PFL yo kujya amenyekanisha uyu mukino, ariko nanone akabifatanya no kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi mu ishami ryayo ryo muri Afurika.
Gusa kuva yahabwa izi nshingano yamaze umwaka atarakina umukino njyarugamba n’umwe wa PFL, ahubwo agira imirwano ibiri y’iteramakofe yamuhuje na Tyson Fury na Anthony Joshua.
Mu mwaka wakurikiyeho ni bwo yateguye umukino wamuhuje n’Umunya-Brésil, Renan Ferreira, na we amutsinda kuri Knockout mu gace ka mbere.
Ubu byavugwaga ko uyu mugabo agomba gukina n’umunyabigwi wa mbere muri PFL ari we Vadim Nemkov, ariko ntabwo byakunze ko uyu mukino ushyirwa mu bikorwa.
PFL yavuze ko yatandukanye na Ngannou w’imyaka 39, imwifuriza ishya n’ihirwe ku hazaza he.
Yagize iyi “Professional Fighters League yafashe umwanzuro wo gutandukana na Francis Ngannou. Turamwubaha nk’umukinnyi ndetse nk’umuntu, ni yo mpamvu tumwifuriza ishya n’ihirwe mu mikino njyarugamba afite ku hazaza he.”
PFL yongeyeho ko igiye gushaka umusimbura we kandi uzatuma iri rushanwa rikundwa n’abatari bake ku rwego rw’Isi.
Ngannou yari yinjiye muri PFL nyuma yo kwanga kongera amasezerano yari afitanye na UFC, ibyari byavuyemo umwuka utari mwiza hagati ye n’umuyobozi wayo Dana White.
Bivugwa ko aba bombi bongeye kwiyunga ndetse mu gihe gito Ngannou ashobora gusubira muri UFC, yandikiyemo amateka ahambaye nk’umukinnyi w’iteramakofe.
Indi nkuru wasoma: Francis Ngannou yavuze ku Rwanda, imikino ya MMA ruzakira n’isomo ku bato (Video)


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!