Ni isiganwa aba bagabo begukanye bakoresheje amasaha abiri, iminota irindwi n’amasegonda 35, ni mu gihe Fred Kitaka Busulwa na Joseph Bongole bo muri Uganda batahanye umwanya wa kabiri, barushijwe iminota ine n’amasegonda 10.
Kalimpinya Queen yabaye uwa gatatu asigwa n’uwa mbere iminota 22 n’amasegonda arindwi, bituma anegukana igihembo cy’umugore witwaye neza mu isiganwa.
Abandi bari bitezwe muri iri siganwa ni Yoto Fabrice n’umuvandimwe we Fernand Rutabingwa, Anita Pendo watwaraga afatanyije na Adolphe Nshimiyimana kimwe na Sandrine Isheja wafatanyaga na Davite Giancarlo. Aba bari mu batabashije kurangiza isiganwa kubera ibibazo by’imodoka.
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude begukanye Huye Rally 2024, mu gihe bayiherukaga mu 2019 naho mu 2023 bwo bakaba batarabashije kurangiza isiganwa bitewe n’uko imodoka yabo yari yagize ikibazo.
Kalimpinya Queen ufatanya na Olivier Ngabo yongeye kwegukana umwanya wa gatatu yari yegukanye umwaka ushize.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!