Iri rushanwa ryabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, imenyereweho kwakira amarushanwa y’abafite ubumuga, ryitabiriwe n’amakipe ane mu Bagore n’ane mu Bagabo yayoboye andi muri Shampiyona.
Amakipe ane yitabiriye mu Bagabo ni yo yahuye hagati yayo ku wa Gatandatu, Gasabo na Gisagara ziba iza mbere zihita zikinira umwanya wa mbere, Musanze na Karongi na zo zaje inyuma zikinira umwanya wa gatatu.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu Bagore ntiwabaye kuko Ikipe ya Nyarugenge itigeze igera ku kibuga birangira itewe mpaga na Musanze yawegukanye.
Muri iki cyiciro, Bugesera yatsinze Gicumbi biyoroheye cyane. Iseti ya mbere yarangiye Bugesera ifite amanota 25-18. Andi maseti yose yayatsinze Gicumbi itagejeje ku manota 15, harimo iya 25-8 na 25-10, itwara igikombe itsinze 3-0.
Bugesera yahise igaragaza ko izatanga akazi no mu mwaka utaha w’imikino kuko yerekanye ko ifite abakinnyi bakomeye.
Umukino wari utegerejwe na benshi wahuje Gasabo na Gisagara mu Bagabo zaherukaga guhatanira Igikombe cya Shampiyona. Ku zuba ryinshi, saa Sita ni bwo rwambikanye hagati y’amakipe yombi.
Iseti ya mbere yari ishiraniro kuko amakipe yahatanye kugeza ku manota 22 mu mukino ariko kuva icyo gihe Gisagara ihita itsinda atatu asigaye yinjira mu ya kabiri neza.
Seti ya kabiri, Gisagara yayinjiyemo neza itsinda amanota atanu mbere ya Gasabo, ariko iyi kipe imenyereye imikino ya nyuma, yagarutse iyakuramo ndetse iyegukana itsinze 25-17.
Mu ya gatatu Gisagara yacitse intege biha umwanya Gasabo yahise izamura n’abafana bayo iyegukana itsinze amanota 25-12, iyobora umukino ndetse itangira n’iya gatatu ihagaze neza.
Iya nyuma yoroheye Gasabo yari yamaze kwizera ko itwara igikombe ikoresha benshi mu bakinnyi bari hanze, ifatirana Gisagara yari ifite abakinnyi bake, itsinda amanota 25-16, itwara igikombe ku maseti 3-1.
Sharangabo Alexis wari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE na Komite Olempike, yavuze ko iyi mikino itanga umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya ibyiza u Rwanda rwagezeho nyuma yo kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kubirinda.
Yagize ati “Iyo witegereje usanga u Rwanda rwarageze kuri byinshi mu nzira yo kwiyubaka. Ni byiza ko tubibungabunga ariko dushingiye ku kurwanya abakizana ingengabitekerezo ya Jenoside babicishije ku mbuga nkoranyambaga. Urubyiruko mugomba kubasubiza mukabereka ko bitazongera kubaho.”
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga, NPC Rwanda, rirateganya kongera umubare w’amakipe yitabira iri rushanwa, akava ku munani akiyongera mu myaka ikurikiraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!