Mbere y’uko iyi mikino itangira, mbere ya saa Sita, umuryango mugari wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) wabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, wunamira inzirakarengane z’Abatutsi zihashyinguwe.
Nyuma yaho ni bwo habaye imikino yahuje amakipe ane ya mbere muri Shampiyona mu bagabo ndetse n’ane ya mbere mu bagore.
Mu Bagabo, Ikipe ya Gasabo SVB yisubije Irushanwa ryo Kwibuka nyuma yo gutsinda iya Rusizi SVB amaseti 3-1 (25-17, 23-25, 25-16 na 25-23).
Gasabo SVB yageze ku mukino wa nyuma ihigitse Musanze SVB mu gihe Rusizi SVB yari yatunguye Gisagara SVB.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Musanze SVB yatsinze Gisagara SVB amaseti 2-0 (25-22, 25-20).
Mu Bagore, igikombe cyegukanywe na Bugesera SVB yatsinze Musanze SVB amaseti 3-0 (25-10, 25-15 na 25-16).
Ni mu gihe mu guhatanira umwanya wa gatatu, Gicumbi SVB yawegukanye itsinze Nyarugenge SVB amaseti 2-1 (24-26, 25-18, 16-14).
Umuryango mugari wa Komite y'Igihugu y'Imikino y'Abafite ubumuga (NPC Rwanda) wasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, wunamira inzirakarengane z'Abatutsi zihashyinguwe.
Nyuma yaho, hakinwe Irushanwa ryo Kwibuka mu mukino wa Sitting Volleyball, ryabeye ku bibuga bya… pic.twitter.com/8r5ROet0qQ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) May 18, 2024
Iri rushanwa ryari ryateguwe ku bufatanye bwa NPC Rwanda, Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!