Gashayija wamenyekanye mu 2017 ubwo yazenguruka u Rwanda ku igare mu gihe cy’iminsi 50, yiyemeje kongera kubisubiramo na moto kugira ngo azabashe kugera mu bice byose by’umwihariko ibibumbatiye amateka atandukanye y’igihugu, urugendo rwe rukazamara amezi atatu.
Aganira na IGIHE yagize ati “Nahagurukiye Kicukiro tariki 2 Gicurasi 2018 njya mu Karere ka Kamonyi ari nako natangiriyemo. Nasuye Imirenge yose ngera no mu bice by’amateka nk’aho bita ku Ijuru rya Kamonyi, nsura aho Umwami Yuhi Mazimpaka yari atuye ndetse ngera n’aho bita ku Biti bitanu bavuga ko ariho hagati na hagati h’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Nakomereje mu Karere ka Muhanga, nsura aho Perezida wa mbere w’u Rwanda Mbonyumutwa Domonique yari atuye, ngera mu Murenge wa Kabacuzi aho bacuriraga amasuka ya kera naho ni ahantu hazwi cyane ndetse nsura n’aho Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongorwa uvugwa mu mateka yari atuye.”
Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongorwa avugwa mu nkomoko y’insingamigani yitwa “Yagiye Burundu”; yari umugore wa Rugayi rwa Buzi i Burundi.
Gashayija avuga ko gusura ibice bibumbatiye amateka y’igihugu bizamugirira akamaro kagomeye kuko ari umuhigo yihariye bityo akaba ashobora kuzajya afasha abakerarugendo bo mu mahanga ndetse n’Abanyarwanda bashaka kumenya ibice basura, akaba yabayobora kuko azaba abizi neza.
Imbogamizi yahuye nazo kuva yahaguruka i Kigali, ni imvura nyinshi irimo kugwa ku rwego rwo hejuru ku buryo hari aho agera agasanga imihanda yangiritse cyane. Kenshi acumbika ku biro by’imirenge arayemo.
Umwaka ushize yari yazengurutse igihugu ku igare anirwanaho mu gushaka ibimutunga ariko uyu mwaka yatewe inkunga n’Uruganda Nyarwanda rukora Moto (Rwanda Motorcycle Company-RMC).
Aganira na IGIHE yagize ati “Ndashimira bikomeye RMC. Nubwo imihanda itameze neza ariko moto bampaye yitwa ‘Indakangwa’ ntikangwa n’ibitaka no mu misozi ndagenda. Ikindi bampaye essence nzakoresha muri uru rugendo rwose, baramfashije cyane.”
Kuva kuri uyu wa Gatatu, Gashayija yazengurukaga Akarere ka Ruhango akaba agomba kukarangiza kuri uyu wa Kane akazakomereza muri Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe aho azasoreza Intara y’Amajyepfo ku wa 26 Gicurasi.
Soma: Inkomoko y’insigamigani ’Yagiye burundu’



















TANGA IGITEKEREZO