Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, ni bwo hakinwe umunsi wa nyuma w’iri rushanwa ryahereye ku wa 24 Nzeri.
Ryahuje abakinnyi barenga 150 barimo abagera kuri 50 baturutse muri Afurika y’Epfo n’Abanyarwanda 13 barimo ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga.
Abanyarwanda barimo ni Nshimyumuremyi Emile, Habimana François, Dusabe Jules, Nsabimana Aloys, Maniraguha Adam, Olivier Munyaneza, Ndayisenga Ernest, Byiringiro Jacques, Hakizimana Jean Baptiste, Hitayezu Jean Baptiste, Niyonkuru Alain, Dusabe Felix na Nsanzuwera Celestin.
Dusabe Felix wakinaga mu batarabigize umwuga ni we wegukanye igihembo cy’iri rushanwa nk’Umunyarwanda witwaye neza cya ‘Amateur Player of the Year’.
Celestin Nsanzuwera usanzwe ari nimero ya mbere mu Rwanda muri Golf ntiyahiriwe n’iri rushanwa kuko yasoreje ku mwanya wa 20.
Abanya-Afurika y’Epfo ni bo bahiriwe n’iri rushanwa rikunze gukinirwa iwabo ari na ho rifite imizi.
Kyle De Beer yakinnye neza ku munsi wa mbere akora amanota 66 kuri 72, ku munsi wa kabiri yakoze amanota 65 kuri 72, ku munsi wa gatatu akora 66 kuri 72, mu gihe ku munsi wa kane yakoze amanota 64 kuri 72.
Ibi byatumye ajya munsi ho amanota 27, ari na we gusa wabikoze, ahita yegukana irushanwa. Yahawe igikombe guherekejwe na sheki ya 396.250 y'Ama-Rand ya Afurika y'Epfo [36.082.120 Frw].
Umukinnyi wa kabiri ni Estiaan Conradie na we wo muri Afurika y’Epfo wagiye munsi ho amanota 21.
Daniel Cronje, Allen John, Benjamin Kedochim, Travis Procter, Ryan van der Klis na Cole Stevens banganyije amanota bose kuko bagiye munsi ho 20.
Nubwo bategukanye irushanwa ryo mu Rwanda, Umufaransa Benjamin Kedochim ayoboye urutonde rusange rwa Sunshine Tour n’amanota 589,38, Daniel Cronje akaba uwa kabiri n’amanota 359,69, mu gihe Cole Stevens ari uwa gatatu n’amanota 340,08.












Ibitekerezo 0