Iyi mikino iba buri myaka ibiri, u Rwanda rwatangajwe nk’uruzayakira ubwo hasozwaga amarushanwa ya All Africa Challenge Trophy mu Bagore yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.
Ikipe y’u Rwanda mu Bagore na yo yari mu makipe 21 yitabiriye iri rushanwa ryegukanywe na Afurika y’Epfo.
Umuyobozi wa Rwanda Ultimate Golf Course, Dushiminama Josué, yabwiye IGIHE ko imyiteguro yatangiye kugira ngo bazitware neza.
Yagize ati “Hari amarushanwa turi gutegura azafasha abakinnyi bacu kwitegura neza ku buryo tutazatahira kwitabira gusa.”
Yakomeje avuga ko umukino wa Golf mu Rwanda ufite imbogamizi yo kutitabirwa byumwihariko mu bari n’abategarugori.
Ati “Umukino wa Golf nturamenyekana cyane mu Rwanda ariko tugiye gutangira kujya mu mashuri tuwukundisha abana.”
Ubuyobozi bwa Rwanda Ultimate Golf Course bwatangaje ko iyi mikino izafasha muri gahunda ya Visit Rwanda kuko umukino wa Golf ugizwe n’ubukerarugendo cyane.
Ibihugu bizitabira imikino yo gushaka itike y’Amarushanwa ya All Africa Challenge Trophy mu Karere k’Iburasirazuba no Hagati birimo Tanzania, Kenya, Uganda, Ibirwa bya Maurice, Zambia, Malawi, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!