Yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club avuga ko kuva Perezida Paul Kagame yamubwira ko ajya amubona ku mbuga nkoranyambaga byamuhaye umukoro wo gukora ibintu biri ku rwego Umukuru w’Igihugu areba ndetse no gushyira imbaraga mu gukomeza inkuru zijyanye n’abaturage.

Yagize ati “Perezida wa Repubulika kwemeza ko ankurikira ku mbuga nkoranyambaga kuko icyo ntari narashinga televiziyo nakoreraga kuri YouTube. Icya mbere nishyizemo ko niba anzi ubwo abo ayobora bose baranzi kandi byaranshimishije ndetse birantungura.”

“Ikindi gikomeye ni akazi gakomeye yampaye ko gutekereza ko niba Perezida ankurikira nkwiye kuba mvuga ibintu yakurikira. Yangize ku rwego rwo gukomeza mpanganye no gukora ibyo yakumva, niba ari inkuru nakoze nkakora ifite inyungu rusange ku baturage.”

Mutesi ni umwe mu bamaze kumenyekana mu gukora inkuru zo ku rugamba by’umwihariko iyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo yari abajijwe impamvu yahisemo izi nkuru zitamenyerewe cyane mu Rwanda, Mutesi yavuze ko ari ubugwari gukura inkuru mu bitangazamakuru bya kure kandi intambara imwegereye kubirusha.

Ati “Iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC iri mu marembo yacu. Ni ibintu bigayitse kubona inkuru iri ku irembo iwacu tuyikesha Al Jazeera iri i Doha. Twabuze ubitubwira ariko ni ubugwari. Ikindi rimwe na rimwe aba banyamahanga bajya kuvuga inkuru zacu mu nyungu zabo ariko ukuri ku ibiri kuba nta guhari.”

Mutesi Scovia kandi azwi mu nkuru zivugira abaturage ndetse no kugaragaza abayobozi bakoze nabi.

Ubwo yari abajijwe ikimutinyura kuzikora ndetse no guhangara abakomeye, yavuze ko mu gihe Kagame akiri Perezida atazahwema kubikora.

Ati “Niba hari ikuntu cyiza muri iki gihugu ni ukwirukankana igisambo. Kagame apfa kuba akiri Perezida, ibisambo mbijya inyuma. Kuko impamvu n’iyo cyangubanura kikajya kumitana cyajya kubikora na cyo kitabuze undi ugifata.”

“Abantu rwose batinya ibisambo bafite ikibazo kuko twari tugifite uturwanaho. Ntabwo nzi uko ibihe biha ibindi ariko mu gihe tugifite uburyo, mu bitangire hakiri kare kuko muratinda bikadukurana.”

Mutesi Scovia yavuze ko ubwo Perezida Kagame yamubwiraga ko amukurikira byamuhaye umukoro ukomeye
Mutesi Scovia yavuze ko ubwo Perezida Kagame yamubwiraga ko amukurikira byamuhaye umukoro ukomeye
Mutesi Scovia yavuze ko Kagame akiri Perezida atazareka kwirukankana ibisambo
Mutesi Scovia yavuze ko Kagame akiri Perezida atazareka kwirukankana ibisambo
IGIHE Sports Club ni kimwe mu biganiro bigezweho muri iki gihe
IGIHE Sports Club ni kimwe mu biganiro bigezweho muri iki gihe