00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guterura ibilo 100 kwa Minisitiri Mukazayire byavugishije benshi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 October 2025 saa 02:00
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara ateruye ibilo 100, mu marushanwa yo guterura ibiremereye yabaye mu mpera z’icyumweru.

Ni igikorwa cyabereye kuri Zaria Court, gihuriza hamwe abakora siporo mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko abaterura ibyuma by’ibilo biremereye mu byiciro bitandukanye.

Minisitiri wa Siporo nk’umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa, yegereye icyuma cy’ibilo 100, arakizamura ahagaze akimarana akanya gato arongera agitereka hasi.

Iyi mikino ya ‘WAKA The Fittest Rwanda’s Ultimate Fitness’ itegurwa na WAKA Fitness, SOHO, Fitness Point na Kigali Fit n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) yasize abitwaye neza bagabanye miliyoni 8,3 Frw yari yateganyijwe nk’ibihembo.

Minisitiri Mukazayire akora siporo umunsi ku wundi ari nabyo bimubashisha kuba yaterura ibilo 100
Minisitiri Mukazayire yitabiriye amarushanwa ya 'WAKA The Fittest Rwanda’s Ultimate Fitness'
Hari abipimaga ku bilo birenze 100
Amarushanwa yahurijwemo abaterura ibiremereye bakorera siporo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali
Minisitiri Mukazayire yateruye ibilo 100 akomeza guhagarara yemye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages