00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hafashwe ingamba z’uburyo Mukura VS izajya yakira imikino

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 15 March 2022 saa 11:58
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 habaye inama yahuje ubuyobozi bwa Mukura VS, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), abashinzwe kugurisha amatike n’izindi nzego bireba zo mu karere ka Huye kugira ngo harebwe uko hanozwa imyinjirize inoze muri Stade ya Huye.

Ni inama yateguwe nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 abantu batanu bakomerekeye mu mubyigano ubwo barwaniraga kwinjira mu mukino wa Shampiyona Mukura VS yakiriyeho APR FC.

Mu byemezo byayifatiwemo harimo ko mbere ya buri mukino hazajya hategurwa inama ihuza abantu bose bireba kugira ngo hanozwe imyiteguro ndetse ko imihanda yegereye Stade ya Huye izajya ikoreshwa ku munsi w’umukino n’abaje muri Stade gusa.

Amatike yo azajya agurishwa ku munsi ubanziriza umukino kugira ngo ku munsi nyir’izina w’umukino hajye hashyirwa ingufu mu kugenzura ayaguzwe hubahirizwa nibura metero 100 zisabwa ari na ko abantu binjizwa muri buri muryango wa Stade.

Harimo ko abafana bazajya bafungurirwa imiryango ya Stade amasaha atatu mbere y’uko umukino utangira cyangwa mbere yaho bitewe n’imyiteguro ijyanye n’imiterere y’uwo mukino. Nyuma yaho bazajya berekwa aho bicara ku bufatanye bw’ababishinzwe n’inzego z’umutekano.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Mukura VS, Maniraguha Jean Damascene rikomeza rivuga ko abana bifuza kureba imikino bagomba kuba bari kumwe n’ababyeyi babo cyangwa nk’abanyeshuri batumiwe ariko bambaye umwambaro w’ishuri.

Hagarutswe no ku buryo abikorera babishoboye bafasha mu itangwa rya serivisi zijyanye n’ibiribwa n’ibinyobwa byemewe kugira ngo bifashe abafana bashaka kugera kuri Stade hakiri kare.

Mu bindi hasabwe ko hagomba no gushyirwaho uburyo buhoraho bwo kumenyekanisha ibirimo kubera muri stade kugira ngo abarimo babe babona amakuru y’ibihabera mu buryo bworoshye.

Ibinyabiziga byemerewe guparika ahatarabugenewe ni imodoka zizajya ziba zatwaye amakipe agiye gukina hamwe n’imbangukiragutabara mu gihe ibindi bizajya byerekwa n’inzego zibishinzwe aho bihagarara.

Muri iyi nama kandi hemejwe ko ku bw’inyungu z’umutekano rusange w’abagiye muri stade bazajya bakomeza kwibutswa ibyo bagomba kubahiriza kandi utabyubahirije agafatirwa ibihano.

Abantu batanu ni bo bakomerekeye mu mukino wahuje Mukura VS na APR FC ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages