Ni stade izaba ifite umwihariko wo kugira ikibuga gikinirwamo imwe mu mikino gakondo y’abanyarwanda kuko Nyanza ari agace kazwi nk’igicumbi cy’umuco n’amateka.
Ni Stade abatuye ako Karere bemerewe na Perezida wa Repubulika Kagame Paul nk’uburyo bwo kubafasha kwidagadura no guteza imbere siporo muri ako karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko kugeza ubu hamaze gutangazwa isoko kugira ngo hazagire rwiyemezamirimo uritsindira.
Ati “Isoko ryaratangajwe hasigaye kubona utsinda. Gusa ni muri aya mezi asigaye y’umwaka ariko bizaterwa n’imigendekere y’amasoko.”
Ntazinda akomeza avuga ko icyagaragaye mu bizagenderwaho harimo ko Stade Nyanza byibura izaba ifite imyanya ibihumbi 10.
Ati “Icyagaragaye mu bizagenderwaho ni uko Stade igomba kuba ifite byibura imyanya ibihumbi 10. Amafaranga azayigendaho ntabwo turayamenya kuko azagaragazwa n’inyigo. Ubuso bwaho izubakwa hari hegitari hagati ya 15 na 18.”
Akomeza avuga ko iyo stade izaba ifite ikibuga kinini gikinirwaho umupira w’amaguru n’ibindi bibuga bito byo kwitorezaho mbere y’uko abantu bajya mu kibuga.
Bateganya kandi ko izaba ifite umwihariko wo kugira ikibuga cy’imikino gakondo kuko Nyanza ari Akarere gafite icyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.
Muri Kanama 2020 Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Shema Maboko Didier, basuye ahateganywa kubakwa iyo stade baganira k’uko imirimo yo kuyubaka yakwihutishwa.
Kugeza ubu i Nyanza hari stade ishaje kuko yahubatswe kera kandi igaragara nk’itajyanye n’igihe. Ikinirwaho n’ikipe ya Nyanza FC ishaka kugaruka mu cyiciro cya kabiri ndetse ikaba yarakoreshwaga na Rayon Sports ubwo yabaga muri aka Karere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko hari n’umushinga wo kuzubaka Umujyi w’Imyidagaduro muri ako karere (Olympic City).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!